Yashyizweho kuri 1 December, 2017 | 09:30

Mutenderi: Abari munsi y’imyaka 14 bishyuzwa gusiramurwa

Mu Murenge wa Mutenderi, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Ngoma haboneka umubare munini w’abasore n’abana bari munsi y’imyaka 14 bashaka kwisiramuza. Ababyeyi bafite ikibazo cy’uko Leta yashyizeho amabwiriza agenderwaho mu gusiramura abafite kuva ku myaka 14 ku buntu, mugihe bifuza ko cyakorerwa n’abari munsi y’iyo myaka.

Abana bari munsi y’imyaka 14 bishyuzwa gusiramurwa mugihe abafite imyaka 14 kuzamuka, basiramurwa ku buntu. Bategereza gahunda y’ibitaro bya Kanombe, abaganga bakabasiramura icyarimwe ari benshi hakoreshejwe impeta yabigenewe.
Abakiri bato bifuza ko nabo bashyirwa ku rutonde rw’abasiramurwa kuko ababyeyi babo ntabushobozi bafite bwo gutanga ibihumbi cumi (10) bitangwa kugirango babasiramure hakoreshejwe uburyo busanze byo gukata uruhu. Ku bufatanye bw’ikigonderabuzima cya Mutendeli n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu (Army week); kiba buri mwaka, ubuyobozi bukora urutonde rw’abifuza gusiramurwa,bagera ku mubare runaka, bagatumiza inzobere zo gukora icyo gikorwa. Abiyandikishije babanza gukingirwa indwara ya “tetanos,” mbere y’uko basiramurwa.

Munyeshyaka Jean Baptiste utuye muri uyu Murenge akaba n’umuhinzi ufite abana batatu, harimo babiri babahungu, avuga ko kubona ubushobozi bw’amafaranga ibihumbi 20 000frw bigoye kuko ari n’umukene, ati “ Iki gikorwa ubuyobozi bwadushyiriyeho ni cyiza, ariko ikibazo dufite n’uko batatwemerera gusiramuza abari munsi y’imyaka 14. Dusabwa kwishyura amafaranga ibihumbi cumi kuri buri mwana, mu gihe abandi babikorerwa ku ubuntu. Twifuza ko bakuraho imyaka kuko byaba byiza abantu bose bisanze muriyo gahunda yo gusiramurwa bya rusange.
Nk’uko Kamanzi John umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mutendili avuga, ʺGahunda yashyizweho n’ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe kuko ari nabyo byabateye inkunga. Mugusiramura, hakoreshejwe impeta nk’uburyo butagorana kandi ubikorewe agakira vuba.ʺ

Mukandori Claudine ufite abana 2 akaba n’umuhinzi nawe ati “Batwemereye natwe tugasiramuza abana bacu bato, byadushimisha kuko ari byiza bituma barushaho kugira isuku ku mubiri wabo. Abaganga badusobanuriye ko iyo umwana abikorewe akiri muto, bituma atazahara cyane igihe cyo gusiramurwa.
Si ubusabe bw’ababyeyi gusa n’abana ubwabo barasaba ko babasiramura kimwe n’abandi hatagendewe ku myaka. Nshuti Kevin ufite imyaka 12 n’”inshuti ze Kazungu na Ngenzi, bavuga ko kubangira gusiramurwa ku buntu, byarababaje, ndetse bibatera n’isoni zo kujya mu bandi bana b’urungano.

Hategekimana Innocent/Stagiaire


Tanga igitecyerezo

Who are you?