Yashyizweho kuri 29 July, 2016 | 07:05

Muhanga:Guhezanya kw’abashakanye ku mitungo bisenya ingo

Mu karere ka Muhanga mu mirenge yako yose uko ari cumi n’ibiri,haracyagaramo ingo zibanye nabi. Aya makimbirane ahanini ngo akaba ashingiye k’ubusinzi,ubusambanyi ndetse n’imicungire mibi y’umutungo w’urugo.

Uwitije Rose umwe mu bagore batuye mu murenge wa Kabacuzi,avuga ko yakunze guhohoterwa n’umugabo we bashakanye,aho yamuhezaga ku mutungo w’urugo rwabo,ugasanga ibintu byose bicungwa n’umugabo,akabikoresha uko abishaka,uretse guhezwa ku mutungo kandi Uwitije anavuga ko iyo agize icyo abaza umugabo we ubwo ari uguhita amukubita,kuri we ngo inkoni yarazimenyereye,dore ko n’iyo agize ngo aritabaza inzego z’ubuyobozi ahohoterwa kurushaho kuko umugabo aba avuga ko yagiye kumutaranga. Uyu mugore ubu avuga ko yahisemo kwicecekera kugira ngo ye kurushaho gukubitwa.

Uwamahoro Béata umukozi w’akarere ka Muhanga,ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango ,avuga amakimbirane yo mu ngo ,ahanini aterwa n’uko usanga bamwe mu bashakanye muri aka karere bagifite imyumvire yo kumva ko umugore ari nta ruhare,cyangwa ijambo afite ku mutungo w’urugo,aho usanga umutungo wihariwe n’umugabo gusa,uyu mukozi kandi avuga ko hari n’aho usanga hakiri umuco mubi w’ubuharike,aho usanga umwe mu bashakanye afite n’inshoreke ku ruhande,hakiyongeraho n’ubusinzi. Ibi ngo usanga bikurura intonganya za hato na hato mu ngo,aribyo bivamo kubana nabi ndetse n’amakimbirane adashira.

Gushakirwa umuti

Nk’uko bitangazwa n’Uwamahoro kandi,muri aka karere ubu harimo ingo 379 zibanye nabi,uyu muyobozi akavuga ko hari gahunda biyemeje ya buri cyumweru bageneye ingo zibanye nabi,aho bamanuka bakasanga mu mirenge yabo,hanyuma bakabaha inyigisho zo kubana neza,iyi gahunda kandi ngo ikaba yaratangiye gutanga umusaruro mwiza, aho hari ingo zitangiye kugenda zihinduka.
Yagize ati «Hari gahunda ya buri cyumweru twageneye ingo zibanye nabi kandi
Tubona irimo gutanga umusaruro mwiza». Kayijamahe Athanase umukozi mu kigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bigamije Amahoro IRDP (Institut de Recherche du developpement pour la Paix), avuga ko ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango,ahanini usanga bibangamira Amahoro, akomeza avuga ko abashakanye ubwabo,aribo bakwiriye gufata umwanya munini bakaganira ku bibazo byabo,bityo bikabafasha no gushakira hamwe ibisubizo byabyo. Kayijamahe kandi asaba abashakanye, ko bakwiriye kumva ko umutungo ari uw’umuryango ko utagombye kwiharirwa n’umuntu umwe.

Mu bushakashatsi IRDP irimo gukorera mu turere twose tw’Igihugu’kuri ubu buri hafi gushyirwa ahagaragara noneho bukazohorerezwa inzego zitandukanye z’Igihugu ari nazo zizashyira mu bikorwa ibizaba byavuyemo.
Umurenge wa Muhanga,wo muri aka karere ,niwo uza ku isonga mu kugira umubare munini
w’ingo zibanye nabi, kuko wonyine ufite ingo 83 zibanye nabi.
Uretse kuba ingo izi ngo 379 zo muri aka karere,zigiye kurushaho kwegerwa no guhabwa inyigisho zo kubana neza,nka kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo cy’amakimbirane yo mu ngo,umugoroba w’Ababyeyi nawo ni umwe mu bifatwa nk’ibisubizo byo guca amakimbirane yo mu ngo,abashakanye bose,abagabo n’abagore bakaba basabwa kuwitabira.

Uwambayinema M. Jeanne.


Tanga igitecyerezo

Who are you?