Yashyizweho kuri 7 May, 2018 | 18:38

Muhanga : Abarokotse jenoside batishoboye barinubira gushyirwa mu by’iciro by’ubudehe bitajyanye n’imibereho yabo

Gushyirwa mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagendewe gusa ko bafite inzu bahawe na FARG cyangwa izindi nzego zibafasha, ni imbogamizi kuri bo ! Bavuga ko hari na gahunda za Leta zigenewe abatishoboye zibasimbutswa kubera icyo kiciro bashyizwemo kidahuye n’ubushobozi bwabo.

Mukanyonga Christine, ni umubyeyi w’imyaka 52 warokotse jenoside mu karere ka Nyamagabe mu yahoze ari Gikongoro. Ubu atuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga. Aha ku Gasharu hari umudugudu watujwemo abanyarwanda bari badafite aho baba biganjemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batishoboye.

Christine avuga ko n’ubwo iyi nzu yatujwemo ariwo mutungo afite nta karima nta tungo, ababazwa no kuba barayihereyeho bakamushyira mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe. Abisobanura muri aya magambo «Dufite imbogamizi cyane y’ibyiciro aho bavuga ngo ubwo afite inzu turamuha icyiciro cya 3. Iyo nzu kandi n’ubwo yaba ari nziza, ntawayikuraho itafari ngo rimutunge mu gihe nta handi hantu areba, nta munsi y’urugi, ntaho yatera utuboga ngo ni uko inzu ihagaze kandi nayo idatunganye. Ibyo biratubangamira cyane».

Ibi kandi abihurizaho na Maniriho Erneste nawe utuye muri uyu mudugudu, wa Gasharu. We, ababazwa no kubona amashanyarazi yahawe abatishoboye amunyura hejuru kubera icyiciro cya 3 yashyizwemo «Nashyizwe mu cyiciro cya 3 kubera iyo nzu nahawe na FARG. Gahunda za Leta ziraza zikancaho, insinga z’amashanyarazi zinca hejuru nkaguma mu kizima kandi hari amatara yahawe abatishoboye. Byari bikwiye gukosorwa».

Ikibazo cy’ifishi igenderwaho mu gushyira abantu mu byiciro

Uwamahoro Claude, ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Gasharu. Ku bwe, n’amafishi yifashishwaga mu gushyira abantu mu byiciro ari mu byatumye aba barokotse jenoside batishoboye bashyirwa mu byiciro batishimiye. Yemera ko hari amahirwe bibabuza ajyanye na gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri, ati «Ubwo abantu bashyirwaga mu byiciro by’ubudehe nari ndi mu buyobozi bw’umudugudu. Impapuro (Formulaires) twuzuzaga hari ahabaza ngo ese ufite inzu ? Nta kindi gisobanuro cyabazwaga cy’uko umuntu yayibonye cyangwa kubyerekeranye n’imibereho ye. Yahitaga ashyirwa mu cyiciro cya gatatu, bigatuma na zimwe muri gahunda za Leta zigamije kuzamura abatishoboye bo mu byiciro bibanza zitabageraho». Uwamahoro asobanura ko bidakosowe, byazadindiza iterambere ryabo.

IBUKA ifite impungenge

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uzi iki kibazo. Wemera ko ari ikibazo rusange kandi gikomereye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Rudasingwa Jean Bosco, ni umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Muhanga. Avuga ko iki kibazo gishobora no kuzakomera kurushaho ubwo uwarokotse jenoside utishoboye ariko wahawe inzu, azaba atangiye kubazwa imisoro y’ubutaka ihagazeho. Yavuwe ati, «Ni byo koko uwashoboye kwiyubakira inzu aba afite uko nawe amaze kwiyubaka n’ubushobozi runaka amaze kugeraho. Ariko bariya siko bimeze! Bazihawe kuko batishoboye ariko tugashima Leta yazibaheye kuko nibura bafite aho gukinga umusaya. Ariko ntabwo twatinya kubivuga rwose biteje ikibazo niba umuntu yagombaga guhabwa ubufasha akeneye ntabuhabwe kubera ko afite inzu ! Umuntu niba yarahawe inzu kuko atishoboye kandi akaba nta yindi ntambwe aratera, kumushyira mu cyiciro cya 3 ntibyamuzamura, ahubwo byamusubiza inyuma kurushaho. Ubwo kandi bazabazwa n’imisoro kuko nyine bazaba bari muri icyo cyiciro».
Rudasingwa Jean Bosco avuga ko iki kibazo, barimo kugikoraho ubuvugizi, kandi ubuyobozi bw’akarere nabwo bwumva neza icyo kibazo.

Ubuyobozi bwifuza gukosora

Kayiranga Innocent, umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, nawe yemera ko inzu ari icyo umuntu ayiririyemo. Avuga ko ibi byiciro bibaye ngombwa byakosorwa, ati «Ibyiciro by’ubudehe ku bantu bahawe amazu, barokotse jenoside batishoboye n’uyu munsi bakaba batishoboye, Abanyarwanda baravuga ngo "Inzu ni icyo uyiririyemo". Tuzafatanya na Ibuka turebe abafite ibibazo byihariye nibiba ngombwa bihindurwe, abantu bashyirwe mu byiciro by’ubudehe bibakwiye».

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoze mu mwaka ushize wa 2017, bugaragaza ko Abanyarwanda 50% batishimiye ibyiciro by’ubudehe barimo. RGB yagaragaje ko uburyo abaturage bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bukwiye kunonosorwa bakabigiramo uruhare rugaragara. Impamvu yemejwe kurusha izindi mu zituma abaturage bamwe batishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ni iyo gushyirwa mu cyiciro kitajyanye n’ubushobozi bwabo, byemejwe na 91.6%. Kuri iyi ngingo RGB ivuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora ngo ibi byiciro by’ubudehe bisobanuke kuko ari byo bishingirwaho muri gahunda nyinshi zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ndekezi Jean Pierre


Tanga igitecyerezo

Who are you?