Yashyizweho kuri 26 July, 2018 | 07:56

Matyazo: Imvura yabasigiye inzara

Mu murenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero, mu ntangiro z’ uyu mwaka wa 2018 imvura yaguye ari nyinshi yiganjemo n’ urubura biteza isuri. Byangije cyane imyaka y’ abaturage, bituma barumbya bikabije, bikaba byarabateye inzara mu ngo zabo.

Nk’ uko byatangajwe na bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge, mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi, gitegurwa n’ Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) cyabaye tariki ya 12 gicurasi 2018 muri Matyazo, bavuze ko imvura yaguye bidasanzwe, hakazamo n’urubura rwinshi, bigateza isuri mumirima, imyaka nk’ ibishyimbo, ibigori n’ indi ikagenda, n’ isigaye ikangizwa n’urwo rubura. Ubu ngo umusaruro ukaba warabaye muke cyane ku buryo basigaranye impungenge zo kubura umusaruro wo kubatunga.

Mukamana Alphonsine, umubyeyi w’ imyaka 56 akaba ari umuturage wo muri uyu murenge, yavuze ko ibi biza byabayeho, ko nawe byamwangirije imyaka cyane cyane ibishyimbo, agira ati “Imvura yaguye ari nyinshi cyane kurusha izo nzi zagiye zigwa, hazamo n’ urubura rwinshi, intwarira ibishyimbo n’ibigori, ibindi birangirika, uruyange rurahunguka. Nta musaruro twabonye, ahantu nezaga umufuka w’ ibiro 100 w’ibisyimbo, ubu hari kuvamo nkibiro 10 gusa. ubu turashonje, ntituzi uko turabaho nta myaka mu rugo.”

Rukundo Janvière, nawe akaba ari umuturage wo muri Matyazo, nawe yemeje ko ibiza byabangirije imyaka, cyane cyane ibisyimbo, ubu bakaba bashonje nta musaruro bejeje agira ati “Habanje kugwa imvura nyinshi cyane, isuri itwara imyaka yiganjemo ibishyimo, nyuma hagwa urubura narwo rwinshi cyane, n’ udusigaye turapfapfana, ubu nta musaruro dufite, nta bishyimbo, inzara imeze nabi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Matyazo, Habiyakare Etienne, asobanura iby’ icyo kibazo, yavuzeko bakizi ko gihari kandi hari ikiri gukorwa ngo abaturage bafashwe agira ati “ Koko muri aya mezi ashize imvura yabaye nyinshi cyane kurusha imyaka yahise, igwamo n’ urubura, yangiza imyaka y’ abaturage ntibabona umusaruro, ariko hari icyakozwe; abangirijwe twagiye tubasura, twarabanditse duhereye ku bababaye cyane twabakoreye ubuvugizi muri CROIX ROUGE na MIDMAR ngo batabarwe, gusa ntiturasubizwa ariko bategereje igisubizo kandi hari icyizere, habanje gufashwa abasenyewe n’ ibiza .”

Nk’uko bitangazwa na minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), ibarura ryakozwe ry’ imyaka yangijwe n’ ibiza by’ imvura mu Rwanda, mu mwaka wa 2017, ryagaragaje ko imyaka yari mu mirima, ingana na hegitari 5,111 yangiritse, naho muri uyu mwaka wa 2018, imibare yo muri MIDIMAR yerekana ko kuva mukwezi kwa mbere kugeza mu mpera z’ ukwezi kwa kane, imvura idasanzwe yaguye, iyi mibare igaragaza ko hegitari 2,450.6 zari zihinzeho imyaka y’abaturage zangirijwe bikomeye n’ imvura.

Byendangabo Jean Damascene


Tanga igitecyerezo

Who are you?