Yashyizweho kuri 29 August, 2016 | 13:32

Matimba: Hatangijwe ibikorwa byo guhangana n’izuba mu bworozi

Mu guhangana n’ikibazo cy’izuba hafashwe izindi ngamba mu rwego rwo kubonera ibyo kurya amatungo. Aborozi barabyishimiye. Gusa baranatakambira ikirere kuko imvura itaguye bon’maatungo yabo baba bagana habi.

Mu kagari ka Matimba, mu murenge wa Matimba, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo guhinga ubwatsi, kubwuhira ndetse no kubuhunika, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’izuba cyatumaga aborozi batari bacye bahitamo kugurisha cyangwa kugisha inka zabo.
Nyuma yo gutangiza igikorwa cyo guhinga ubwatsi burimo n’ubwihanganira ibihe by’izuba, abaturage beretswe uburyo bwo kuhira ubwatsi mu gihe cy’izuba hakoreshejwe imashini zizwi nka “rain gun” zivomera amazi zikoresheje imashini ziyakura mu migezi. Abaturage kandi basobanuriwe uburyo butandukanye bwo guhunika ubwatsi ku buryo bwagaburirwa inka mu gihe cy’izuba. Mushayija Geoffrey ni umworozi umwe mu bagerageje guhunika ubwatsi bw’inka nyuma yo kubihugurirwa n’Ikigo cy’Igihugu RAB.

Avuga ko nyuma yo gukusanya ibishishwa by’ibishyimbo akajya abigaburira inka zigera kuri 25 ashinzwe gukurikirana, ubu zongereye umukamo kandi ibyo kugisha yabyibagiwe. Agira ati, “mbere y’uko ntangira iyi gahunda yo guhunika ubwatsi, iyo ibihe by’izuba byageraga inka zampfanaga izindi ngahitamo kuzigishira ahandi ariko ubu nta kibazo ngihura na cyo ndetse n’umukamo w’inka ze wavuye kuri litiro 30 mu gihe cy’imvura ugera kuri litiro 48 mu bihe by’izuba, kuko inka yariye ibyatsi byumye inywa amazi menshi bikayiviramo gukamwa cyane.”

Guverineri Uwamariya Odette, akangurira aborozi guha agaciro ibikorwa Leta ibateramo inkunga ndetse bakaba aba mbere bo kubicungira umutekano.Ati,” nk’ikibazo cy’amadamu afata amazi acukurwa na leta ariko ugasanga abaturage bayahinga iruhande maze isuri yatwara ubutaka bwabo bugasiba izi damu ntizibe zigikoreshwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, ashima uburyo leta yita ku baturage b’Akarere ayoboye by’umwihariko muri ibi bihe by’izuba aho leta itahwemye gutanga umuti urambye w’ingaruka zatewe n’iri zuba ariko anasaba abaturage kubigira ibyabo kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro.
Mu rwego rwo guhangana n’izuba Akarere ka Nyagatare katangiye ibikorwa byo gusibura amadamu afata amazi ndetse uyu mwaka hakaba hazacukurwa andi 6.
Akarere kaNyagatare, gafite ubutaka bwororerwaho bugera kuri ha 68284 ariko ha 400 ni zo ziteweho ubwatsi. Aborozi bakaba bakangurirwa gutera ubundi bwatsi bakanagura imashini zo kubuvomera kuko leta yishyurira ubishatse wese 50%by’ikiguzi cy’imashini cyangwa “damsheet” akeneye.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?