Yashyizweho kuri 5 April, 2018 | 20:16

Leta y’u Rwanda iranenga abatihesha agaciro n’abashaka guhora bafashwa binyuze mu b’ibyiciro by’ubudehe

Mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage bagiye bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bifasha leta gukora igenamigambi ry’igihugu ku iterambere ry’abaturage hagamijwe kumenya abakenewe gufashwa batishoboye.
Gusa ariko bamwe mu baturage baravuga ko batishimira servise z’ibyiciro by’ubudehe bashyirwamo, bakanenga n’abahora bumva ko bafashwa na leta kandi bafite ubushobozi.

Uwamariya Therese, yagize ati: ‘’Nk’umuntu ufite inzu muri Kigali bamushyira mu kiciro cya kabiri njyewe ukodesha bakanshyira nu kiciro cya 3 ibyo bintu ntibihuye.”
Naho Kaberuka Phocas we yagize ati: “Hakoreshejwe ikoranabuhanga byaruta biriya biri mu mpapuro, kuko iyo umuntu atari inyangamugayo iteka aba ashaka kurya ibye akarya n’ibya bandi, ariko twese tubaye tubaye inyangamugayo nk’uko tubisabwa buri wese yajya amenya aho agarukira.’’

Nyirigira Hakimu nawe yagize ati: "Hari nk’abagiye bahabwa gira inka bazamutse bagera mu kiciro cya 3, kuko uri mukiciro cya mbere banki ntiyamuha inguzanyo, ntiyajya mu mahanga nta credit yabona muri banki, icyo abaturage bashaka ni ukuzamuka"

Leta inenga abashaka guhora bafashwa binyuze mu b’ibyiciro by’ubudehe
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu inenga abaturage bashaka guhora bafashwa na leta binyuze muri gahunda y’ibyiciro by’ubudehe kandi bafite ubushobozi, ngo ibi bikadindiza igenamigambi ry’iterambere ry’igihugu.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nayo yemeza ko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kumva ko bahora mu bukene bagahora bafashwa na leta ndetse ngo uwo bizagaragara ko akoresha uburiganya azabyirengera.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka agira ati:"Ni ukubafasha kugira ngo nabo bazatere intambwe ijya mbere. Hari bake navuga ko batihesha agaciro usanga umuntu afite uko yifite akaguma gushaka kugaruka muri cya cyiciro cyo gufashwa, umuntu afite umutungo, afite uburyo abayeho ariko akumva ko agiye muri cya kiciro cy’uko leta izamuha mutuelle, izamuha inka, Izamwubakira akumva ariho yifuza. Icyo gihe uwo munyarwanda ntiyaba ari inyangamugayo ntiyaba yihesha n’agaciro"

Minisitiri Francis Kaboneka akomeza avuga ko mu rwego rwo kunoza imitangire ya servise z’ibyiciro by’ubudehe no gufasha abaturage ku menya amakuru agendanye nabyo batiriwe basiragira mu nzego z’ibanze, Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n’abaturage ku menya ibirebvana n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo no gukemura ibibazo birimo. Yagize ati: "Ushaka kumenya ikiciro arimo hari inumero *909# iyo uyishyizemo ikwereka ikiciro urimo naho uhagaze, ariko hari uburyo bwo kubafasaha abadasobanukiwe cg abafite ibibazo, n’ubujurire buzakomeza ntabwo bihagaze uko byakoraga bizakomeza ikibayeho ni ukorohereza abantu batavunitse."

Abaturage b’ingeri zitandukanye hashingiwe ku bushobozi n’imibereho byabo bagiye bashyirwa mu byiciro by’ubudehe uko ari bine. Ikiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bafashwa na leta muri gahunda z’ubwisungane mu kwivuza, gira inka n’izindi gahunda zigamije ku bakura mu bukene.
Mu gihe icyiciro cya 3 n’icya 4 hari gahunda bagiramo uruhare ubwabo mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Ibi byiciro by’ubudehe biri gukoreshwa ubu bikazavugururwa umwaka utaha dore ko bizaba bimaze imyaka 3.

Manzi Mbonyumuvunyi Gérard


Tanga igitecyerezo

Who are you?