Yashyizweho kuri 7 July, 2016 | 15:10

Kutagishwa inama bituma badatanga umusanzu w’uburezi bw’ibanze

Abaturage b’I Gatumba mu karere ka Ngororero baragaza ubwitabire buke mu gutanga imisanzu muri gahunda y’uburezi y’imyaka 9 (9YBE) nyuma y’imyaka igera kuri 4 iyi gahunda imaze itangijwe mu gihugu hose. Abayobozi basobanura ko ari ukubera ikibazo cy’ubukene n’imyumvire mu gihe abaturage bo bivugira ko ari uko batigeze bagishwa inama mbere.

Rubona, Ngurunguzu na Muhororo ni byo bigo bitatu by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda biri mu murenge wa Gatumba. I Rubona hari ibyumba 6 mu gihe ahandi hombi hari ibyumba byigirwamo 12. Hose ariko nk’uko byemezwa n’ubuyobozi uko imyaka igenda ishira hakeneye kongerwaho ibindi byuma kimwe n’amacumbi y’abarimu. Nubwo ngo akarere kabigiramo uruhare runini, imisanzu y’abaturage ni ngombwa kugira ngo iki gikorwa gishobore gutungana. “Ubu abaturage baragaragaza ubwitabire buke mu gutanga imisanzu”, nk’uko Niyonsaba

Ernest, umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gatumba wungamo ko “Ibigo byose abana biga, ibyumba birahari ariko gahunda ihari ni uko bigomba kongerwa kuko ibyari imyaka 9 bigomba kuba imyaka 12. Aha kandi hagomba no kwiyongeraho n’amacumbi y’abarimu”. Nk’uko bihurizwaho n’abayobozi, uruhare rw’abaturage ngo rugaragara mu misanzu y’amafaranga, mu muganda wo gutwika amatafari cyane cyane n’indi mirimo ijyanye n’ubwubatsi akarere ko kagatanga amabati, sima, inzugi n’amadirishya.

Idohoka ry’abaturage

Florence Mutangana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyome agira ati: “Twabanje gukorana inama n’abaturage…umwe agomba gukora umuganda no gutanga umusanzu w’amafaranga 500, umuturage utayatanze turamwihorera kubera ko twibazaga ko biba byatewe n’ubushobozi buke”. Nyamara Telesphore Bihoyiki, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gatumba we asanga ikibazo kiri ahandi: “Kuba harabayeho kudohoka kw’abaturage mu gutanga amafaranga y’inyubako z’amashuri ibyo ni byo. Urebye byaba biterwa n’uko aya mafaranga yakirwa rimwe na mitiweli…kandi harashyizwe cyane ingufu kuri mitiweli.

Ikindi usanga abaturage batagaguza amafaranga mu kunywa inzoga cyane”. Umwe mu baturage bacukura amabuye y’agaciro we avuga ko akarere kabo gacukura amabuyekuburyo amafaranga magana atanu atabura ahubwo ikibazo kiri ahandi nko kudashaka kuyatanga cyangwa kudasobanurirwa akamaro k’ayo mashuri. “Nta nama zishishikariza, zisobanura nayiniyazi (nine years) icyo ari cyo n’ akamaro kayo twigeze tukoreshwa. Nta musanzu rero nigeze ntanga…dore ko nta n’umuntu wari waza kuwunyaka!”, nk’uko bivugwa n’umuturage umwe.

Uwitwa Fidèle we sanga kutabagisha inama bitera bamwe kwigomeka. Ati: “Erega, usibye no gusobanurirwa iyi gahunda n’igishya yaba yarazanye, nta no guhitamo aho ayo mashuri azubakwa yemwe no kugishwa inama ku mafaranga y’umusanzu agomba gutangwa”.Ibyo nibyo bituma bamwe bafata ayo mashuri nka CERAI zigishaga imyuga kera.“Erega iyo ibintu bidasobanuwe neza, bituma hari abagingimiranya bibaza isano riri hagati ya nayiniyazi na CERAI za kera. Ibi na byo bishobora guca abantu intege”.

Kutagishwa inama mbere y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda no kudasobanurirwa akamaro kayo byose bigira ingaruka ku myumvire y’abaturage. Mutangana w’I Gatumba na we niko abibona “usanga hari ubwo umuturage agira ati ‘ese ko nakoze umuganda ku mashuri, amafaranga yo ni ay’iki?”

Gusabwa byinshi mu gihe kimwe

Umwe mubacuruzi bo muri santeri ya Cyome asobanura ko abaturage Leta ibasaba byinshi birenze ubushobozi bwabo. Ati “natanze mitiweli y’ibihumbi 24 kubera ko iwanjye turi abantu 8. Mfite abana batandatu biga barimo mu batatu nishyurira arenga ibihumbi 30 mu mashuri yisumbuye. Nkongeraho imisoro y’ubu bucuruzi nkora. Ni nko gukama inka ukayikama n’ayo mu ihembe”. Umwe mu bayobozi b’i Gatumba nawe yemeza ko abaturage basabwa byinshi icyarimwe. Mitiweli, umusanzu w’uburezi, amafaranga y’isuku, ay’umutekano, umusoro w’ubutaka, umuganda…

Abaturage bavuga ariko ko aya mashuri abafitiye akamaro cyane abadafite ubushobozi cyane abana batabonye amanota ahagije ngo babone imyanya mu mashuri ya Leta cyangwa n’abari barataye amashuri. Josiane umunyeshuri wiga mu mwaka wa 8 wa nayiniyazi muri kimwe muri ibyi bigo bitatu n’ishema ryinshi ati “Turiga tugataha iwacu nta kibazo. Nabajije abiga mu bigo bindi…mbega bashyizwe mu mashuri azwi, nsanga ibyo twiga ari bimwe, kandi abalimu bacu mbona batwigisha neza. Niduhurira ku kizami cyangwa ku kazi n’abize ahandi, mfite icyizere ko batazaturusha”.

Undi Mugenzi we bigana we yari yarahagaritse amashuri arangije umwaka wa 6 kandi yari afite amanota meza. “Nahagaritse kwiga mu gihe cy’umwaka umwe. Nyuma naragarutseubu ndiga neza kandi ngatsinda kandi mfite indoto zo kuzaba dogiteri” Madamu Florence Mutangansanga avuga ko nihongerwa imbaraga mu gusobanurira abaturage imyumvire izahinduka .“ Ibi birasaba ko dukomeza no kubisobanura, kuko impinduramatwara ibanzirizwa n’impidura myumvire, ntibishobora gukorwa mu munsi umwe”.
Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?