Yashyizweho kuri 6 May, 2016 | 08:58

Kudashorwamo imari, kunigwa na bamwe mu bayobozi, kwitinya...bimwe mu bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko ubwisanzure bw’ itangazamakuru kuri bo bukiri hasi cyane bitewe n’ impamvu uyu mwuga ufatwa na bamwe mu gihugu. Muri bo harimo abanyamakuru ubwabo bitinya mu gukora inkuru, kuba abashoramari barengera inyungu zabo kuruta iz’umurimo, amikoro adahagije na bamwe mu bayobozi bariniga nkana bakingira ikibaba ibibi bakora.

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko gukora mu bwisanzure bikigoye bitewe n’ uko bamwe mu bayobozi bagikandamiza itangazamakuru . Ibi bamwe ngo babikora mu rwego rwo guhishira amakosa bakora no kuribuza uburyo bwo kubashyira ku karubanda igihe bakoze amakosa mu kazi kabo. Nyamara ariko itegeko ryo kubona amakuru ryarasohotse kuva mu mwaka wa 2013 kandi ritanga ubwisanzure bwose bwo kubona no gutanga amakuru nta y’indi mpamvu, uretse ku makuru atemewe gutangazwa. Uko kwinangira kw’abayobozi ngo hari n’igihe babitizwamo umurindi na ba nyir’ ibitangazamakuru hano mu Rwanda bitwara nk’ abanyapolitiki kurenza uko baba abashoramari. Ngo kenshi usanga badashaka ikibateranya n’ ubuyobozi bityo rero bagakora ibishoboka byose kugira ngo abanyamakuru batangaze ibishimagiza gusa.Aha abanyamakuru batanga ingero z’ ibiganiro bihagarikwa ku ma radio nta bindi bisobanuro, inkuru ziba zakozwe zamaze no gutangazwa kuri website nyuma y’ iminota mike zikaburirwa irengero n’ ibindi .

Kalisa (izina tumuhimbye kubera ko atifuje ko amazina ye agaragara mu nkuru ) ni umwe mu banyamakuru bakorera igitangazamakuru cyandika hano mu Rwanda .Agira ati “(…) abanyamakuru bakora investigations (izicukumbuye) nyinshi kandi zihindura byinshi bene abo baba bafite ugufashwa (back up, protection) n’ibitangazamakuru bakorera. Ikindi nuko usanga bene abo mu bihugu byabo itangazamakuru riba rikunzwe .Mu Rwanda uretse ibitangazamakuru bike nibyo usanga bikurikirana umutekano w’ umunyamakuru wabyo igihe yanditse inkuru idashimisha bamwe bagatangira kumutera hejuru.Ahenshi usanga bamutererana akirwariza nkaho atari umukozi w’ icyo gitangazamakuru.”

Kureba inyungu z’aho bashoye bituma abanyamakuru bakumirwa n’abo bayobozi babo(ba boss nk’uko babita Ndlr). Aha bagaragaza ko imiterere y’ ishoramari rikorwa mu Itangazamakuru mu Rwanda nabyo bibangamira ubwisanzure mu kazi. C.B agira ati ‘ ntidushobora kunenga tigo, Airtel , MTN cyangwa se BRALIRWA kubera amafaranga aya masosiyete akomeye ashyira muri Radio. Nyamara si uko tuba twishimiye cyangwa tudafite amakuru ku mikorere mibi y’ amwe muri yo.Gusa ikiriho ni uko uramutse ubivuze kuri radio cyangwa ukabyandika mu kinyamakuru Boss mwakwibarangura.”

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu banyamakuru bavuga ko bagenzi babo ubwabo bitinya bagatinya kwandika inkuru zidafite n‘ingaruka zabagiraho. T.A agira ati “kenshi usanga twe abanyamakuru kimwe n’abatokora inkuru (editors) bacu twiyubakaho inkuta tukazashiduka inkuru zitanagize nicyo zitwaye tuzitinya kuko twishyizemo ko ibyo bitavugwa .Nyamara iyo ugenzuye usanga hari ababivuga kandi ntibagire icyo baba naho twe twariremyemo ubwoba budafite ishingiro.

Abaturage nabo bavuga ko abanyamakuru bakumira ibitekerezo byabo cyane ku mbuga za Internet. Umwe ati”Ba nyiri ibitangazamakuru nibo bagomba kwihesha agaciro! Nawe se ugira utya akandika comment idashimishije chief editor akaba arayisibye kandi atagendeye ku mahame agenga gutanga igitecyerezo ahubwo ari amarangamutima gusa! Ku ruhande rumwe aba arengeye uwari gukurikiranwa kubera icyo gitekerezo cyasohotse ku rundi ruhande aba atikuye inkota mu rubavu ubwisanzure bwo gutanga igitekerezo.”

Iki kibazo cyo kwiremamo ubwoba mu banyamakuru ku nkuru zimwe na zimwe ngo ahanini mu Rwanda usanga gituruka ku mateka itangazamakuru ryagize by’ umwihariko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.Kubera uruhare itangazamakuru ryagize mu kwandika no gukwirakwiza inkuru zibiba urwango mu baturage bikaza no gutiza umurindi abakoraga jenoside ,bituma n’ abanyamakuru bigengesera ku nkuru zimwe na zimwe bakeka ko byaba ari ukurengera kuzitangaza.

Amikoro make n’ishoramari ridashinga

Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bavuga ko kuba nta shoramari ryimbitse rigaragara mu itangazamakuru ari imwe mu mbogamizi ibangamiye ubwisanzure bw’abanyamakuru.Umwe mu banyamakuru yabwiye ikinyamakuru PAX ko kuba itangazamakuru rikora mu nyungu z’abaturage ndetse n’ iza Leta , hagombye kubaho kurishyigikira mu mikorere yaryo nyamara ngo siko bimeze mu Rwanda. Uyu munyamakuru agira ati ”ni gute twirirwa mu iperereza dukurikirana inkuru z’ abantu banyereza umutungo wa Leta cyangwa batekinika imibare bakabeshya umukuru w’ igihugu,tugatangaza bene ayo makuru afitiye abanyarwanda bose akamaro , nyamara twiriye twimaze kugira ngo tuyagereho!. Utekereza se ko iyo twabuze uburyo tugera kuri ayo makuru bidashimisha babandi banyereza umutungo bakenewe gukingirwa ikibaba nuko nta tangazamakuru ricukumbura ibyo bakoze rihari ?”

Uyu munyamakuru akomeza agira ati “ Leta yagakwiye gushakisha uburyo itangazamakuru ribaho rikiyubaka rigakomera kuko aribyo biriha ubwigenge no gukorera mu Bwisanzure. Yongeraho ko igihugu kiramutse kidafite itangazamakuru ibintu byadogera .Uyu munyamakuru kandi avuga ko kuba hakigaragara ibibazo by’ishoramari ridahagije mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bishobora kuba hari bamwe mu bayobozi babyihisha inyuma , mu rwego rwo kuniga itangazamakuru kugira ngo ritabasha gukora akazi karyo uko bikwiye.Agasaba inzego zifata ibyemezo ko zikwiye kureba kure zikareba impamvu itangazamakuru ryo mu Rwanda ridatera imbere nyamara rigira uruhare rukomeye mu miyoborere y’ igihugu.

Raporo y’umuryango w’ abanyamakuru batagira umupaka (Reporters without borders ) yasohotse mu minsi ishize yashyize u Rwanda ku mwanya wa 161 ku bihungu 180 mu birebana n’uburyo ubwisanzure bw’ itangazamakuru buhagaze mu bihugu.Ni umwanya utarakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’ itangazamakuru ry’ u Rwanda nkuko bagiye babisobanura mu bitangazamakuru bitandukanye ;aho bagaragaza ko raporo nk’ iyi idahabwa agaciro bitewe n’ uburyo abayikora bayikora ntawe babajije mu gihugu.
Umunsi mpuzamahanga w’ ubwisanzure bw’ itangazamakuru ubusanzwe wizihizwa buri tariki 03 Gicurasi, ariko mu Rwanda uyu munsi urizihizwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Gicurasi aho wahujwe n’ inama mpuzamahanga igomba kuganira ku itangazamakuru ribiba urwango mu baturage , dore ko ryigeze kugaragara mu Rwanda mbere gato no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?