Yashyizweho kuri 24 July, 2017 | 08:15

Kigali: Umumotari yashyikirije polisi amafaranga arenga miliyoni eshanu z’uwakoze impanuka

Polisi y’u Rwanda yashimye umumotari witwa Donat Ndayiramiye warinze amafaranga y’umugenzi wakoze impanuka akayashikiriza abapolisi, akaza guhabwa umuryango w’uwakomeretse wajyanywe mu bitaro.

Iyi nkuru iriho amafot y’umumotari ashyikiriza umuryango w’umuntu wakoze accident yatangiye gucicikana kuri uyu wa mbere taliki ta 24 Nyakanga. Ku mbuga nkoranyambaga abantu ntibahwemnye kugaragaza uwo mu motari nk’intwari ndetse n’urugero rw’umunyarwanda ufite indangagaciro zo kutaaya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye IGIHE ko “iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru ku muhima munsi ya APACOPE” ubwo Ndayiramiye yagongwaga na Coaster, ahetse umugenzi witwa Augustin Kayinamura wari ufite miliyoni 5.2 Frw mu gipfunyika.

Kayinamura wakomerekeye muri iyo mpanuka yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ariko amafaranga ye yamaze gushyikirizwa umuryango we.

Pax Press


Tanga igitecyerezo

Who are you?