Yashyizweho kuri 12 June, 2018 | 12:50

KAMONYI: Hegitari z’imyaka, ubuzima bw’abantu n’ibyabo batwawe n’ibiza

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye uyu mwaka ndetse igihe kirekire, uduce tumwe na tumwe mu tugize Akarere ka Kamonyi twibasiwe n’ibiza. Ibyangijwe bibarurwamo ubuzima bw’abaturage, amazu yasenyutse n’amahegitari menshi y’imyaka yatembanywe n’umuvu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yavuze ko ibiza byabibasiye byatewe ahanini n’imwe mu miturire. Kudafata neza imirwanyasuri n’amazi ava ku mazu, nabyo ngo byagiye bituma byangiza ibitagira ingano ndetse binatwara ubuzima bw’abantu. Ati “Ibi biza byaje mu gihe gitunguranye binatuma dutakaza byinshi birimo ubuzima bw’abantu, inyubako n’imyaka yari iri mu mirima. Icyabitije umurindi bikarushaho kuba bibi ni uburyo ibikorwa bimwe byari byubakitse, ahenshi abaturage ntibafataga amazi ku mazu bityo byatumye aza afite ingufu zo gusenya.”

Akomeza avuga ko ibi biza byahitanye ubuzima bw’abagera kuri 16 bagwiriwe n’amazu ndetse n’inkangu. Byangije kandi Hegitari zisaga 823, 2 zari zihinzeho imyaka itandukanye yarimo urutoki, umuceri n’ibigori, byose bibarirwa agaciro k’amafanga yu Rwanda asaga miliyoni 775.

Hafashwe ingamba ngo ubuzima busegasirwe

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko kugeza ubu hafashwe ingamba zo gucukura imirwanyasuri no gusibura iyari isanzwe ititabwaho, ndetse abaturage bakangurirwa gufata amazi ava ku mazu yabo kuko nayo igihe yabaye menshi atuma inzu zihirima.

Ubu habarurwa abasaga 1000 bamaze kubona aho bakinga umusaya, n’abandi bakaba bagishakirwa uko babonerwa icumbi nk’uko Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yatanze ubufasha bwo kubagoboka.

Ni nyuma y’uko umwaka wa 2018 utangira ibiza byangije byinshi, MIDIMAR itangaza ko mu mezi ane byari bimaze guhitana abagera ku 183, bikomerekeje abasaga 215. Imihanda 58 yarasenyutse n’amazu asaga 9974, byangije imirima ya hegitari 2450 n’imiryango 706 yimurwa aho yari ituye. Ibi biza byanasenye amashuri 21, insengero 7 nazo zirasenyuka , inzu z’ubuyobozi 2 zarasenyutse hiyongeraho n’inzira 2 z’amashanyarazi .

Ikibazo cy’ibiza kiri mu byavuzweho mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 01 Kamena 2018, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu ncamake ya raporo hakaba haragarutswe ku bimaze gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu kubikumira no kurwanya ingaruka zabyo, hemezwa kandi kwibanda ku kubungabunga ibidukikije, ibikorwaremezo n’imiturire mu rwego rwo kwirinda.

Umubyeyi Nadine Evelyne


Tanga igitecyerezo

Who are you?