Yashyizweho kuri 4 May, 2016 | 13:04

Kamonyi : Abana basaga ibihumbi birindwi bataye ishuri

Abana ibihumbi bitandatu mu mashuri abanza n’igihumbi magana abiri mu yisumbuye bataye ishuri mu gihembwe cya kabiri mu karere ka Kamonyi. Nyuma y’impamvu zitandukanye zitangwa n’abana n’ababyeyi, abayobozi barakangurirwa kwegera ababyeyi babibutsa ko kwigisha umwana ari uburenganzira bwe bikaba inshingano y’ababyeyi.

Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi buvuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’ abana bata ishuri kubera ko imibare yabo iri hejuru muri aka karere.
Imibare itanganzwa n’ aka karere igaragaza ko kuva iki gihembwe cya kabiri cyatangira mu mashuri abanza hagaragara abana basaga ibihumbi bitandatu (6000) bangana na 8.4% by’abiga mu mashuri abanza muri rusange bataye ishuri mu gihe mu mashuri yisumbuye bagera ku gihumbi na magana abiri (1200) bangana na 12.5% by’abiga mu mashuri yisumbuye aribo baritaye.

Kayijuka Diogène , umuyobozi w’ uburezi mu karere ka Kamonyi avuga ko kubera iyo mibare babona iri hejuru ,ubu hafashwe ingamba z’uko nibura abana 50 buri munsi bagomba gusubizwa mu ishuri .Ibi bigakorwa hifashishijwe ubukangurmbaga bukorwa urugo ku rundi , aho abafatanyabikorwa muri gahunda y’ uburezi bakomeje gutera ingabo mu bitugu aka karere mu rwego rwo gukangurira ababyeyi kumva akamaro ko kuba umwana ari mu ishuri .

Guta inshingano kw’ababyeyi

Hirya no hino mu bigo by’ amashuri abanza ndetse n’ay’uburezi bw’ ibanze bw’ imyaka 9 na 12 yo mu karere ka Kamonyi ,kuri ubu uhasanga abana bagarutse mu ishuri nyuma y’ igihe runaka bari barahagaritse kwiga.Ku ishuri ribanza rya Gihinga riri mu murenge wa Gacurabwenge abana 47 bagarutse mu ishuri. Benshi muri bo ababwirwa n’ imyambarire itandukanye n’ iy’ abandi kuko bo usanga nta mpuzankano (uniformes ) bambaye . Twizeyimana Emmanuel amaze imyaka itatu atiga . Afite imyaka 16 ari mu mwaka wa gatanu w’ amashuri abanza .Avuga ko yaretse ishuri kubera ko yari yarabuze ibikoresho by’ ishuri .Mu ishuri hamwe n’ abandi bana yiyambariye ipantalo n’ umupira bisazwe .Inkweto za souplesse zishaje kandi zisa nabi cyane .Umurebye umubona nk’ umwana uvuye mu muhanda koko.Avuga ko yagarutse mu ishuri kubera ko iwabo bamubwiye ko perezida wa Repubulika yatanze itegeko ko abana bose bagomba gusubira mu ishuri.Gusa avuga ko nubwo yaje nta bikoresho bihagije afite kandi ko bishobora kuzamugora kubibona kimwe n’ imyenda y’ ishuri.Uyu mwana avuga ko avukana n’ abandi bana batatu nabo biga bityo ababyeyi babo bakaba batashobora kubabonera ibikoresho bose.

Umuyobozi w’ iri shuri Murekatete Jeanne avuga ko ari ubwa mbere mu mateka y’ icyo kigo habayeho guta ishuri kw’ abana ku kigero kingana uko.Murekatete asobanura ko bagerageje kuganira n’ abana n’ababyeyi bagahuriza ku kibazo cy’ ubukene mu miryango nk’ intandaro ituma abana bata ishuri “usanga kenshi abana bakubwira ko babuze ibikoresho by’ ishuri nk’amakaye , imyenda y’ ishuri ndetse n’ inkweto bityo bikabatera ipfunwe imbere ya bagenzi babo bagahitamo kureka ishuri.”

Uvuga ko yitwa Father Theodomir nawe ni umwana wagarutse mu ishuri .Afite imyaka 14 nawe ari mu wa gatanu w’ amashuri abanza .Avuka mu muryango w’ abana barindwi. Uyu mwana avuga ko umuturanyi wabo ari we wamushishikarije gusubira mu ishuri , akamugurira ibikoresho.Gusa uyu mwana agira ati “nta cyizere mfite cyuko uyu muturanyi azakomeza kungurira ibikoresho , ubwo nimbibura nzongera ndireke.” Kuri ubu , umuyobozi w’ uburezi mu karere ka Kamonyi avuga ko nibura abana basaga ibihumbi bitatu bamaze kugaruka mu ishuri kuva aho iki gihembwe gitangiriye

Hejuru y’ibivugwa n’abana, Murekatete asobanura ko imibanire y’ abashakanye muri iki gihe nayo ari ikibazo gikomeye kuko kenshi ngo hari n’ abana bata ishuri kubera ko babayeho nabi, bamwe batabona ibyo kurya bihagije ndetse hakabamo n’ ababwirirwa iyo baje ku ishuri. Bamwe muri aba bana usangamo n’abafashwaga n’ imiryango y’ abagiraneza yabahaga ibikoresho, gahunda za bene iyo miryango zarangira , ababyeyi nabo bagaterera iyo. Gusa ariko ngo hari n’aho usanga kwitana bamwana hagati y’ ababyeyi n’ abana aho ababyeyi bavuga ko hari abana batagishaka kwiga nyamara ntacyo ababyeyi baba batakoze. Mu nama yahuje abayobozi batandukanye b’akarere ka kamonyi ku wa 14 Mata biga kuri icyo kibazo Meya Udahemuka yahamagariye ababyayi gufata inshingano zabo n’abayobozi kugira icyo kibazo icyabo. Ati” Nibaza ikibura kugira ngo ababyeyi bumve ko uburezi n’uburere bw’abana babo aribo bureba mbere na mbere hanyuma twe nk’abayobozi tukaza tubunganira cyangwa tukabagira inama zo kunoza ibindi byaba bitagenda neza?” Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge basabwe gufata ingamba zihamye bakegera ababyeyi n’imiryango ifite abana bataye ishuri kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo abana bakomeje guta amashuri.

Hari n’abatarakandagira mu ishuri

Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’ umwana , umuryango UYISENGA N’IMANZI wita ku burenganzira bw’ abana by’ umwihariko abagizwe imfubyi na jenoside,ubu uri mu gikorwa cy’ ubukangurambaga muri aka karere ka Kamonyi ndetse na Rwamagana, hashakishwa abana batiga. Uwihoreye Chaste umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu muryango avuga ko kubera ubwo bukangurambaga bamaze gusubiza mu ishuri abana basaga 400 mu murenge umwe wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri. Uwihoreye avuga ko kuri ubu ikibazo cy’ abana batiga kiremereye kuko usanga hari n’ abatazwi kubera ko batigeze bakandagira mu ishuri. Kuri ubu ngo usanga Leta ishyira ingufu mu kurwanya ubukene mu baturage bakuze ariko ikibagirwa abana.

Uwihoreye Chaste avuga ko gahunda zo kurwanya ubukene mu Rwanda zikwiye guhindura isura zigashingira ku mwana guhera mu ibyiruka rye.Ibi ngo nibyo bishobora gufasha aba bana bahura n’ ibibazo by’ ubukene mu miryango yabo bigatuma abana batiga , ibintu bigaragara ko bizagira ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Bamwe mu bayobozi b’ inzego z’ibanze bashinjwa kandi kudakurikirana ngo bamenye abana bataye ishuri bityo bakorerwe ubuvugizi basubiremo.Kenshi ngo usanga no kumenya imibare nyayo y’abana batiga bigorana rimwe na rimwe hakabaho n’ abagaragaza imibare itari yo banga kwihesha isura mbi mu buyobozi.

Mu Karere ka Kamonyi zimwe mu mpamvu zigaragazwa kuba nyirabayazana wo guta ishuri kw’abana , harimo kudohoka kw’ ababyeyi ku nshingano bafite zo kurera abana babo , ariko kandi hakaniyongeraho n’ amakimbirane mu miryango akenshi atuma abana batabana n’ ababyeyi babo .Kuri ibi hiyongeraho n’ ubukene bugaragara mu miryango imwe n’imwe butuma abana bamwe batabona ibikoresho by’ishuri, bityo bagahitamo kurireka .

Mu mwiherero uheruka w’abayobozi b’inzego z’ibanze zatowe nibwo umukuru w’ igihugu Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’ abana batiga birirwa bazerera imihanda yose, asaba inzego zose guhagarukira iki kibazo kugira ngo abana aho bari hose bajye mu ishuri, bave mu mihanda. Kuri ubu usanga hirya no hino mu mirenge abayobozi birirwa bashakisha bene abo bana baba mu mihanda , ariko uyu muryango Uyisenga N’manzi wo ugaragaza ko iki kibazo gikwiye gukorerwa ubushakashatsi hakagaragazwa neza imibare nyayo y’ abana batiga ndetse hagashakishwa n\ impamvu bwite zituma abana bata ishuri cyangwa rimwe na rimwe ntibanarijyanwemo.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?