Yashyizweho kuri 6 April, 2018 | 09:52

Kagano: Mukandori Vestine yiyunze n’abamwiciye

Mukandori Vestine, ni umupfakazi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, w’imyaka 59 y’amavuko. Atuye mu mudugudu wa Nyengamo, akagari ka Mubumbano, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Uyu mubyeyi avuga ko muri jenoside yari afite abana batandatu, batatu bakaza kwicwa baroshywe mu kiyaga cya Kivu, hamwe na se ubabyara, ubwo bageragezaga guhunga. Ku bw’amahirwe, mu bana batandatu, batatu bashoboye kuyirokoka, ubu bakaba bari kumwe nawe, ni abanyeshuri bariga , ndetse umwe muri bo ageze muri kaminuza.
Nyuma yo gupfusha abe yakundaga, Mukandori yabayeho mu gahinda gakomeye, umutima we wari uboshye, ntiyifuzaga kugira uwo yavugisha, yahoraga yigunze, yibaza impamvu abamwiciye umuryango babikoze. Ibi byatumaga no mu gihe cyo kuryama, atarashoboraga gusinzira, kuko yahoraga yibaza byinshi ,ku mibereho ye n’abana be.
Yari afite ikibazo kandi cy’uko, abamuhemukiye bamwitaga umugome, umugizi wa nabi ,kandi ari bo bamuhemukiye, byaterwaga n’amakuru yari yaratanze, haba mu gihe cya Gacaca ,cyangwa mbere yaho, y’abamuhemukiye, bakaza no kubihanirwa .
Iyo yatambukaga yakurikizwaga amajwi menshi, ngako karahise, nguwo wa mugome aragiye , n’ibindi byinshi byababazaga umutima we.
Byamwongereraga intimba yari afite ku mutima, kuko yibazaga uburyo ariwe wiciwe, yarangiza akaba ari nawe uhinduka umugome.

Iyo yahuraga n’abamwiciye umuryango, yahitaga yiruka agashaka aho yihisha, kuko yatekerezaga ko nawe bagiye kumwica cyangwa se bakamugirira nabi.
Nyuma yo kuba mu buzima bugoye umutima we, yaje kumva itangazo rihamagarira abarokotse jenoside ,n’abayikoze ,ko bafite amahugurwa ku murenge wabo wa Kagano.Yarayitabiriye asanga ni amahugurwa yateguwe n’umuryango w’abakorerabushake b’amahoro (AVP),bayakorerwaga iminsi ibiri mu cyumweru, mu mahugurwa yahawe, harimo ayo kubabarira ,gutanga imbabazi ndetse no kwiyunga n’ababakoreye jenoside.

Ni ibintu byamugoye cyane kubyumva, kuko atiyumvishaga uburyo yakwiyunga n’umuntu wamumariye abantu , kubabarira abantu atambuka bakamwita umugome, umugizi wa nabi ,akantu ,n’andi mazina menshi bamwitaga.
Nyuma yo guhabwa inyigisho n’uyu muryango mu gihe cy’amezi atatu, yumvise abohotse ndetse yiyemeza no gutanga imbabazi ku bamuhemukiye, dore ko umwe muri bo bari banayahuriyemo.

Mukandori ubusanzwe w’umukirisitu Gaturika, uhora yambaye ishapule , abifashijwe no gusenga ,ndetse n’amahugurwa yahawe, yiyumvisemo imbaraga , yiyemeza kubabarira abamwiciye, ubu babanye neza ,kuko yatanze imbabazi azikuye ku mutima ,kandi aniyemeza kwiyunga nabo. Ahamya ko iyo hataba imbaraga z’amasengesho ,n’inyigisho za AVP ,atari kubigeraho kuko byari ibintu bimugoye cyane.

Nyuma yo gutanga imbabazi ,ku wateye intambwe azimusaba, ubu arangwa n’umunezero, araseka ,akajya mu bandi nta kibazo afite ,umutima we warabohotse ,uracya ,araruhuka ,kuko intimba yagiraga ,ariyo yatumaga ahora aremerewe.
Agira ati« ndashimira cyane umuryango AVP(Association des volontaires de la Paix), warakoze cyane, watumye nduhuka umutima, nari mboshye, mboheye mu gahinda, nkakunda kwigunga, nkahora nibaza ku banyiciye, sinashoboraga kuba najya mu bandi ngo nanjye nseke, gusinzira byari ikibazo , nararaga nkanuye bukarinda bucya,ubu ndasinzira nta kibazo.»

Nyuma yo kumusaba imbabazi ,Umwe mu bamwiciye avuga ko babanye neza
Nzahumunyurwa Epimaque w’imyaka 57,uvuka mu mudugudu wa Rwisovu, akagari ka Gako, ni umwe mu bamwiciye abantu, nyuma yo gufungwa imyaka cumi n’ibiri, yarireze yemera icyaha, anagisabira imbabazi, arafungurwa mdetse ajya no gukora imirimo nsimburagifungo.
Nyuma yo gusubira iwe arangije ibihano, ntiyifuzaga kuba bahurira mu nzira, kuko yaburaga aho akwirwa , agahita yiruka , yari afite igikomere ku mutima we cy’ibyo yakoze, akicuza impamvu yabikoze.

Ni ubuzima yivugira ko butari bumworoheye na gato, kuko umutima we wahoranaga inkomanga y’ibyo yakoze.Ubwo bahamagazaga abazahugurwa na AVP, nawe yafashe iya mbere ayajyamo, ahuriyeyo na Mukandori ,byaramugoye cyane, kwicarana barimo kubigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma yo kurangiza inyigisho, yateye intambwe ajya kumusaba imbabazi n’abana be, dore ko harimo uwo yari yaratemye ku buryo bukomeye mu mutwe, akibwira ko yamwishe, ariko ntapfe.Nyuma yo gusaba imbabazi ,akazihabwa, nibwo yakize igikomere, cyabaga mu mutima we cy’ubwicanyi yakoze.

Avuga ko ubu abanye neza n’uyu muryango yahemukiye , babana mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge , ryo mu murenge wa Kagano ryitwa Abunzubumwe.
kumusaba imbabazi gusa yabonye bidahagije, ahitamo kumuha ihene, ijye imuha ifumbire, ndetse inababere urwibutso rw’ubumwe n’ubwiyunge bamaze kugeraho.
Yagize ati«imbabazi yarazimpaye ,abana be nabo barazimpaye , nahisemo no kumuha itungo , kugira ngo rizatubere urwibutso rw’imbabazi yampaye, ribe ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge twagezeho, ndetse rizamuhe n’ifumbire akomeze yiteze imbere.»

Mukandori Vestine ,mu buzima busanzwe ni umuhinzi , afite inka n’andi matungo magufi, akuraho ifumbire ,aho amariye kwiyunga n’abamwiciye ,ahamya ko ari bwo yashoboye gutera imbere kuko ari bwo yabonye umwanya wo gukora ashishikaye.
Uyu mubyeyi ukunda kurya indyo yiganjemo ibya Kinyarwanda,(ibijumba,ibishyimbo ,imyumbati,ibitoki,ibirayi,……), agakunda kunywa amata , icyayi ndetse n’ubushera, abyuka sa kumi n’imwe n’igice, akabanza isengesho kuko ari ryo ryamufashije kubabarira, ubundi agafata isuka akerekeza mu mulima.
Akunda guhora asaba Imana kumukomeza, no kubana nawe, kugira ngo intambwe yateye yo kwiyunga n’uwamuhemukiye , ntazasubire inyuma , ubu bombi babana mu Itsinda Abunzubumwe , rigizwe n’abarokotse jenoside yakorerwe Abatutsi muri 1994, ndetse n’abayikoze , mu bantu 28 barigize, cumi na bane ni abayirokotse naho abandi cumi na bane ni abayikoze

Uwambayinema M.Jeanne


Tanga igitecyerezo

Who are you?