Yashyizweho kuri 6 April, 2018 | 09:55

Kagano : Ibikorwa by’amatsinda y’abacitse kw’icumu n’abakoze Jenoside bwihutisha ubyiyunge

Mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, abaturage baravuga ko bamaze kugera ku bumwe n’ubwiyunge babifashijwemo n’umuryango (AVP (Association des Volontaires de la Paix.)

Aba baturage baravuga ko iterambere bamaze kugeraho barikesha AVP imaze kubagezaho byinshi mu iterambere rishingiye ku bufatanye hagati yabo mu kubanisha abantu mu mahoro no kwamagana amacakubiri.
Nkeramugaba Felix wo mu Kagali ka Mubumbano,Akarere ka Nyamasheke, avuga ko nyuma ya Jenoside ya korewe Abatutsi mu mwaka wa m 1994, abarokotse n’abiciwe bishishanyaga, ariko aho AVP ibahereye amahugurwa biciye mu matsinda bibumbiyemo, babanye neza nyuma y’aho abiciwe basabwe imbabazi n’ababahekuye kandi bakazitanga. Habiyakare Antoine, utuye mu mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Rwesero, ati, « umuturanyi wange Ndayisaba Jean,nabonaga tubanye neza kandi nzi ko nta kibazo dufitanye ariko mu nzira twajya guhura yambona agakata agaca indi nzira ( ahandi hantu ). »

Akomeza avuga ko byose byaterwaga n’ ipfunwe ryaterwaga nuko umuvandimwe we ari we wishe mwene wabo muri Jenoside, ariko inyigisho za AVP zatumye babohoka bagatanga imbabazi bakabasha kubana nta wishisha undi.
Ariko Simpenzwe Gallicani, utuye mu Kagali ka Ninzi, asanga amatungo bahawe na AVP yo korora yaratumye barushaho kunga ubumwe n’ubwiyunge kuko byatumye basabana bakumva bari kumwe.

Agira ati, « iyo abantu bahuriye hamwe batahiriza umugozi umwe bagamije intego imwe . bituma bagira ibyiyumviro ro bimwe , ibi twabigezeho tukaba dusaba AVP kugumya kutuba hafi iduha amahugurwa no gucyaha aho abo tubona bagenda batezuka ku mibanire hagati yacu »

Dr Karambizi Venuste, Umushakashatsi, akaba n’umunyamuryango wa AVP wanayiyooboye, avuga ko yatangiranye urugendo n’abaturage ba Kagano, avuga ubumwe n’ubwiyunge bimaze umgushora imizi mu mu murenge wa Kagano.
Agira ati, twatangiye « nta ngufu zihagije dufite ngo tuburizemo Jenoside yakorewemo Abatutsi muri 1994, twari abaturage basanzwe ariko twakoze ibyo twagombaga gukora turabyamagana umuryango AVP ushyira ingufu mu kubanisha abanyarwandabiciwe n’abo mu miryango yakoze Jenoside.”

Rwakayonza Jean Paul wari uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), ashima ibikorwa bya AVP bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu no kubanisha abantu mu mahoro, kuko na Leta y’u Rwanda ari bimwe mu byo ishyize imbere. Agira ati,, « turifuza ko ibikorwa bya AVP byaba icyitegererezo no ku bandi, inkunga bahawe bakayikoresha ibyo yateganyirijwe.
Kamanzi Innocent, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abakorerabushake b’amahoro Association des Volontaires de la Paix-(AVP), avuga ko kugeza ubu ibyo bamaze kugeraho bishimishije kuko byatumye bagera ku bumwe n’ubwiyunge.
Agira ati, « Ndashmira abaturage kuba barumvise inama bagiriwe bakiyemeza kubana neza mu mahoro basaba imbabazi abandi bakazitanga, tukaba tubasaba gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bagana inzira y’iterambere . »

Kuva mu mwaka wa 2007, umuryango AVP washyizeho gahunda yo kujya mu mirenge kubanisha abo mu miryango y’abacitse ku icumu n’abakoze Jenoside, ubigisha kubabarirana no kubana mu mahoro ukabaha n’inkunga yo gushyigikira imishinga baba batekereje ituma bashobora kwiteza imbere.

Kagaba Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?