Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 10:49

Itangazamakuru ryegereye abaturage rifasha abayobozi kumenya ibibazo no kubikemura

Abaturage ba Gatsibo na Nyagatare baravuga ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa ukomeye mu gufasha abayobozi bashya kugera ku nshingano zabo. Ku baturage ngo aho itangazamakuru ryageze, ibibazo bihari bikorerwa ubuvugizi bigahita bikemuka. Ku bayobozi ngo gahunda yose yagizwemo uruhare n’itangazamakuru ishyirwa mu bikorwa ku buryo bworoshye.

Umuturage Nzabarantumye Mouhamed wo mu murenge wa Matimba, avuga ko itangazamakuru ryegera abaturage kurusha abayobozi kuko ari ryo bakunze kubona. Agira ati “navuganye n’itangazamakuru ndibwira ikibazo cy’umurima wanjye nari narahugujwe, ariko cyahise gihagurutsa abayobozi bahita bakibonera igisubizo.” Uyu akomeza yemeza ko itangazamakuru ritangaza ukuri kuko riba ryageze aho igikorwa cyabereye.

Abandi baturage bo mu murenge wa Nyagatare, bavuga ko itangazamakuru n’ubuyobozi bakwiye kujya buzuzanya kubera inyungu z’igihugu. Ndizeye Lambert wo mu murenge wa Nyagatare, nawe abishimangira agira ati “hari abayobozi usanga birengagiza kuvuga ukuri babona mu baturage, bagatanga amakuru atandukanye n’ukuri ku babakuriye. Nyamara abanyamakuru bo ibyo babonye barabivuga. Ibi rero bikurura urwikekwe hagati yabo.”Umuyobozi w’umusigire w’akarere ka Gatsibo, Nzabonimpa Emmanuel avuga ko itangazamakuru rifite imbaraga zikomeye kandi zishobora guhindura ibintu. Agira ati “nk’ubu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ryihaye gahunda yo gukangurira abanyarwanda kugura ubwisungane mu kwivuza abenshi bayijyamo kandi ibi turabibasaba ngo bazadufashe muri iyi manda dutangiye.” Ubufatanye n’itangazamakuru kandi bugarukwaho na Judith Mukanyirigira nawe uri kuyobora akarere ka Nyagatare by’agateganyo mu gihe abayobozi b’uturere n’ababungirije bari mu itorero. Avuga ko abifite icyizere, agira ati “iyo abantu bagamije iterambere ry’igihugu ntibakwiye kubusanya, ikibazo kiba iyo hajemo inyungu z’umuntu ku giti cye.”

Itangazamakuru ryafashe iya mbere

Mu nshingano z’itangazamakuru harimo gutanga amakuru ashingiye ku bihari kandi ryahagazeho. Inzego z’itangazamakuru zivuga ko zituwe zegera abaturage n’ubwo bidahagije kubera ubushobozi. Gusa kuri bamwe, ngo bamwe mu bayobozi bananiza itangazamakuru abandi bakarifata nk’irije gusenya.
Inama nkuru y’itangazamakuru ari nayo ishinzwe kongerera abanyamakuru ubumenyi n’ubushobozi, ivuga ko n’ubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda ricyiyubaka ariko rishishikajwe no kwegera abaturage kurushaho mu rwego rwo guteza imbere igihugu. Muhingabire Pierre Célestin umukozi w’inama nkuru y’itangazamakuru ushinzwe iterambere rya “bizinesi” y’itangazamakuru, abisobanura agira ati “kuri ubu tumaze iminsi mu rugendo n’abanyamakuru tureba icyo abanyarwanda biteze ku bayobozi bashya, uru rero ni rwo ruhare rwacu nk’itangazamakuru kandi tuzakomeza kubishyiramo ingufu bijyanye n’ubushobozi tuzabona”
Ntaganira JMV, umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru IMANZI, avuga ko hari imbogamizi zicyiri mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, zijyanye no gutanga amakuru. Abisobanura agira ati “hari abayobozi bakidufata nk’abanzi babo kuko tuvuga wenda ibishobora kubagiraho ingaruka. Nitubona ubushobozi tugahagurukira rimwe tukajya ahantu hatandukanye tuzarushaho guhindura imyumvire y’abantu batandukanye.” Uyu agaruka ku ruhare rw’itangazamakuru, avuga ko igihe cyose kubona amakuru bizaba bitakirimo imbogamizi, imiyoborere y’u Rwanda izarushaho kugenda neza.
Itangazamakuru nk’ubuyobozi bwa kane, ryagiye rigira uruhare mu bikorwa byiza n’ibibi byagiye biranga amateka y’ibihugu bitandukanye. Nko muri Kenya nyuma y’amatora, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside n’ahandi. Abayobozi batandukanye nabo baba bifuza ko itangazamakuru ryatangaza ibyo bifuza mu gihe itangazamakuru naryo riba rigomba kudashingira ku marangamutima afite uwo abogamiyeho nk’uko amahame agenga uyu mwuga abiteganya.
Kuva ku italiki ya 16 kugera ku ya 28 Werurwe 2016, inama nkuru y’itangazamakuru ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, yateguye igikorwa cyo kujyana abanyamakuru mu turere dutandukanye tw’intara enye z’u Rwanda. Icyi gikorwa cyari kigamijwe kurushaho guha ijambo abaturage n’abayobozi bagatangaza imigambi yabo mu myaka itanu ya manda inzego z’ibanze zitangiye.

Sosthene Musonera


Tanga igitecyerezo

Who are you?