Yashyizweho kuri 17 May, 2016 | 18:09

Inzu yubakiwe gufasha abapfakazi ba jenoside igiye kugurishwa

Inzu yari yubakiwe gufasha abapfakazi ba jenoside batuye mu mudugudu wa Avega – Kimironko yashyizwe ku isoko, igiye kugurishwa. Ni nyuma y’uko umuterankunga wabo ari nawe wari wabahaye iyi nzu atangarije ko atagifite ubushobozi bwo gukomeza gufasha. Barasaba kugobokwa ngo badasubira ahabi kandi iyi nzu yari ibafashije muri byinshi.

Inzu yari yubakiwe gufasha abapfakazi ba jenoside batuye mu mudugudu wa Avega – Kimironko yashyizwe ku isoko, igiye kugurishwa. Iyi nzu y’igorofa iherereye mu mudugudu wa Avega Kimironko, Akagari ka Bibare, umurenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo. Ibi bibaye nyuma y’aho uwari umuterankunga wabo ari nawe wari wabahaye iyi nzu atangarije ko atagifite ubushobozi bwo gukomeza gufasha.

Madamu Mukamunana Verdianna, umuyobozi w’uyu mudugudu akaba n’umwe muri aba babyeyi bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’agahinda kenshi ati ”uyu mudugudu wabayeho kubera amateka, iyi nzu yari isobanuye byinshi ku bapfakazi bayikoreragamo, ndetse niyo yari imibereho y’aba babyeyi n’imiryango yabo kuko ariho honyine bakuraga ibibatunga, n’abana babo bato bakitabwaho batandagaye.”

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, abapfakazi bacitse ku icumu bari bandagaye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, badafite aho kuba kuko amazu yabo yari yarashenywe, abandi bagiye bava hanze y’umujyi wa Kigali bagahungira mu mujyi kuko ariho bari bizeye umutekano. Avega ku bufatanye na FARG na Ibuka, bakaba baragiye babazana babegeraniriza hamwe kugira ngo babashe kubafasha.
Batangira kuba muri uyu mudugudu, amazu yawo yari atari yuzura neza, ubushobozi bwari bukiri buke, bagapfa kuyatahamo uko yari ameze kose. Uko iminsi yagiye ishira, n’uko ubushobozi bwagendaga buboneka, niko hagendaga hasanwa amwe mu mazu.
Aba bapfakazi bihurije hamwe bakora ishyirahamwe bagakora ibijyanye n’ubukorikori no gutaka mu rwego rwo gushaka imibereho, kuko nta handi bari bafite bakura. Baje kubona umuterankunga, NGO (Non Governmental Organization) UBUNTU EDMONTON, abubakira Centre César, bakajya babona aho bakorera ibikorwa byabo, ndetse akabafasha no mu buryo bwo kubona amasoko. Iyi centre kandi yari ifite n’ishuri ry’incuke, aho aba babyeyi barereraga abana babo ndetse n’abuzukuru babo aho kubasiga bonyine bandagaye mu rugo, bakabazana bakiga, barangiza imirimo bakabatahana.

Umuzi w’igurishwa ry’iyi nzu

Iyi nzu Centre César yakoreragamo, yari yaraguzwe ku bufatanye bw’UBUNTU EDMONTON n’umufatanyabikorwa wayo w’umunya Canada waje ashyiramo amafaranga ariko mu buryo bw’inguzanyo, nyuma ngo haza kubura ayo bamwishyura, ahitamo gufatiira iyi nyubako, kuri ubu yamaze no kugera ku isoko kugira ngo abashe kwisubiza amafaranga yayitanzeho.

Madamu Mukamunana Verdianna yakomeje atangaza ko ubusanzwe iyi nzu yari isanzwe yubatse, ngo ikaba yaraguzwe n’uyu muterankunga UBUNTU EDMONTON, ayiguriye iyi Centre Cesar ku giciro cya miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Nyamara uyu mufatanyabikorwa we avuga ko ngo yatanzeho izindi miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda mu mirimo yo kurangiza iyi nyubako (finissage). Ngo mu masezerano yari afitanye n’UBUNTU EDMONTON, akaba yarifuzaga ko bazajya bamwishyura make make kugeza igihe umwenda urangiriye.

Gusa bidatinze ngo umuterankunga UBUNTU EDMONTON yaje gutangaza ko nta bushobozi afite bwo kuba yakwishyura uyu mwenda bituma umufatanyabikorwa ayishyira ku isoko kugira ngo abashe kugaruza amafaranga ye.
Verdianna, kimwe n’abandi babyeyi bakorera hamwe muri Centre César basanga harimo akarengane, ngo kuko iyo babaha umwanya bari gukoresha iyi nzu muburyo bwo kuyibyaza umusaruro bakabasha kwishyura uyu mufatanyabikorwa, nabo bagakomeza kuyifashisha nk’uko n’ubundi ariyo bakoreragamo.

Umuhuzabikorwa wa Centre César mu Rwanda Bwana Alain Rushaidi yirinze gutangaza imibare yose y’amafaranga arebana n’iyi nyubako, avuga ko biri mu masezerano bagiranye n’umufatanyabikorwa yo kudatangaza iyo mibare. Alain yemeza ko UBUNTU EDMONTON ahagarariye yabuze ubushobozi bikaba intandaro yo guhagarika ibikorwa byo gufasha Centre César, gusa ikirebana no kuba uyu mufatanyabikorwa agiye kugurisha iyi nyubako bari baraguriye aba bapfakazi, atangaza ko ngo babiganiriyeho n’impande zose bireba, bagafata uyu mwanzuro wo kugurisha.

Ibi bitandukanye n’ibyo abo bapfakazi bavuga, bakaba batabaza Leta ndetse n’izindi nzego ngo bakorerwe ubuvugizi harebwe uburyo iki kibazo cyakemuka iyi nyubako itabakuwe mu maboko, ngo kuko ariyo yabafashaga kwiyubaka, dore ko abenshi muri bo ari naho honyine bakura ikibatunga bo n’imiryango basigaranye.
Ibi bibaye bidakozwe iyi nzu ikagurishwa, aba bapfakazi bazabura aho bakorera batatane basubire mu bwigunge bahozemo, ndetse n’abana babo b’incuke bongere kwandagara badafite ubitaho igihe ababyeyi babo baba bagiye gushaka imibereho.

Mukase Francine Andrew


Tanga igitecyerezo

Who are you?