Yashyizweho kuri 21 July, 2016 | 12:42

Ikimenyetso cya towa cyatumye amazu yabo ata agaciro

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, amazu menshi yashyizweho ikimenyetso cya X abenshi bakunze kwita “TOWA” ijambo ry’igiswahili rivuga ngo KURAHO. Abo cyashyiriwe ku mazu bavuga ko aho gishyizwe inzu ita gaciro kuko no kuyikoreramo abantu baza baseta ibirenge.

Imirenge ya Gitega, Gatsata,Kimisagara, Kigali yose yo mu mujyi wa Kigali, ni hamwe mu ho usanga uduce dutuwemo n’abantu benshi b’amikoro aciriritse bakodesha zimwe mu nzu, ubu ziri mu zashyizwemo ikimenyetso, Ntezimana Emmanuel amaze imyaka 45 atuye mu murenge wa Gitega akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru aho atunzwe n’amafaranga akura mu bukode bw’amazu , aganira na PAX PRESS yagaragaje ko iki kimenyetso cyatumye abapangayi be bajya gukodesha ahandi, yaragize ati” aya mazu niyo yari antunze kuko nta kandi kazi ngira njyewe n’umugore, ejo bundi baza gushyiraho Towa batubwiye ko tugomba kwitegura kwimuka isaha n’isaha.”

Mugenzi we witwa Gasana Eugene avuga ko uretse nokuba ababakodesha batangiye kwigira ahandi ngo no kugana banki inzu yawe iriho TOWA ni ihurizo rikomeye yaragize ati” ni ubukene gusa inzara igiye kutwica, ubu se inzu yashyizweho kiirya kintu ugirango hari banki yaba ikiguhaye amafaranga ije kugusura!
Yakomeje avuga ko ubu abana babo biga nabo byatangiye kubagiraho ingaruka zirimo kwirukanwa kubera kutishyura amafaranga y’ishuli , Eugene yaragize ati” Izi nzu dukodesha nizo zadutungiraga imiryango, tukabasha kwishyurira abana amashuri, tukibeshaho, none ibintu byaradogereye.”

Si Ba nyiri amazu gusa bataka kuko n’abapangayi nabo bavugako muri turiya duce ariho bakouraga inzu za make, Jean Pierre Habiyambere acumbitse mu murenge wa Gitega yaragize “Njyewe ni umunyabiraka ku buryo mba nshaka inzu itarengeje ibihumbi 30 ku kwezi kandi nkayibanamo na mugenzi wanjye umfasha kwishyura, ubu rero nituva aha kandi harai hafi yo mu mujyi aho nashakiraha ikiraka bizaba bingoye cyane kujya mbona amafaranga yo kuriha inzu no gutega imodoka”

Bahangayikishijwe no kutazishyurwa

Uretse iki imeyetso kandi aba baturage bafute amazu mu duce twise amanegeka bafite imoungenge zu’uko ngo ahari bashobira kutazahabwa ingurane igihe bazaba bimutse, Karemera Theophile atuye mu murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge , ahazwi nko kuri Mon Kigali, yaragize ati” twumvise ko ngo badazaduha ingurane ngo kuko twubatse mu manegeka kandi dufite ibyangombwa by’ubutaka …twimutse Leta ntiduhe ingurane ikwiye n’ibibanza twahangayika.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza, nubwo ateruye ngo avuge uburyo aba baturage nibimurwa bizagenda, ariko yavuzeko ko hari amakuru ari gukusanywa ku nyubako zashyizweho ibimenyetso , ayo makuru akaba ari nayo azaherwaho hagenwa icyakorwa, yaragize ati “Bitewe n’ubushobozi buzaba bubonetse, tumaze kubona abo bantu neza…tuzakora gahunda y’uko twagenda tubimura. Birumvikana ko hazabaho kubanza kureba ubushobozibukenewe, ntabwo mbabwira ngo tuzamara kubona abo bantu ngo buke twabimuye bose, bizaterwa n’ubushobozi buzaba bubonetse, ndetse n’uburemere bw’ikibazo.”

Ibi kandi binashimangirwa n’Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera mu Mujyi wa Kigali, Merard Mpabwanamungu, uvuga ko ishami ryabo ririmo rirakusanya amakuru yose ryakuye ku mazu yashyizweho ikimenyetso ugirango ayo makuru ahuzwe n’ibiteganywa mu gishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali , yaragize ati “ubu icyo turimo dukora ni ukugirango tumenye abantu badatuye neza , nitumara kubamenya bizatworohera no kubashyura mu byiciro, bityo hamenyekane nk’urugero abazimurwa n’uburyo bizakorwamo, ndetse hanamenyekane abatazimuka hitawe kukureba uburyo bunoze inzu zabo zafashwamo kuramba , ibyo byise ariko bizamenyekana neza imibare yacu yahujwe yanamaze kunononsorwa.”

Nubwo hataragaragazwa ibizashingirwaho mu kwimuka kw’aba baturage, uko bizakorwa, n’igihe bizakorerwa, Umuyobozi w’Umuyi wa Kigali yavuze ko abantu bose batazahabwa ingurane.

Yakomeje avugako ariko nk’bantu batuye hafi ya za Ruhurura , abari mu bishanga, ku buryo ubuhaname bwabo buri hejuru ya 30% abo nta kabuza bazimuka.
Abagomba kwimurwa barimo abatuye hejuru y’ubuhaname bwo hejuru ya 30%, abari hafi ya za ruhurura no hafi y’ibishanga.
Minisitiri wo kurwanya Ibiza no gucyura impunzi madame Seraphine Mukantabana kuruhande rwe asaba abaturage batuye mu manegeka kudakomeza gushyura ubuzima bwabo mu kaga ahubwo bakarushaho kwitabira kwimuka muri utwo duce badategereje ko Leta ariyo izabimura.

Nizeyimana Elias


Tanga igitecyerezo

Who are you?

1 Comment

- July 2016

hakwiye kuzirikana ko kubwira umuntu ngo va aha utamwereka aho ajya aribyo bishyira ubuzimabwe mukaga kurusha aho yarari.