Yashyizweho kuri 4 August, 2016 | 07:33

Ibyiciro by’ubudehe: Impuruza y’Udahemuka w’i Nyarusange

Yijejwe n’ubuyobozi ko agiye kugobokwa nyuma y’ imyaka hafi 8 aba mu kagare kubera ubumuga. Nyamara Udahemuka Bernardin w’i Nyarusange, mu karere ka Muhanga, ubu yatunguwe n’icyiciro cy’ubudehe kimutegeka kwiyishyurira mitiweli. Ngo yaregeye itangazamakuru! None ku murenge, no ku karere, ni nta “bufasha buhari”, batitaye ku gisebe cy’umufunzo kimucukura ikibuno.

Icyizere nta cyo. Icyerekezo kimaze kuyoyoka. Icyiciro cya 3 cy’ubudehe yashyizwemo ni “ndakuka” kandi kimusaba kwiyishyurira. Mu gihe amaze imyaka hafi 8 aba mu kagare kubera ubumuga. N’agacu ko kugobokwa n’ubuyobozi ngo kamaze kweyuka. “Ngiye kwicara ntegereze icyanzu cy’Imana kuko wenda yo nayitera imbabazi”. Imvugo nk’iyi yo kwiheba, uyu musore Udahemuka Bernardin ngo ayiterwa n’igisubizo cya “nta bufasha buhari” yakirijwe n’umurenge wa Nyarusange n’akarere ka Muhanga, aho avuka.

Mu mwaka wa 2009, uyu musore w’imyaka 30, ni bwo yavunitse umugongo, ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi, aho yakomeje kuvurirwa kugeza ubushobozi bwo kwishyura mitiweli bumushiranye muri 2014. Mu mwaka wa 2015 wose, ntiyigeze ashobora kwivuza, byaba se n’igisebe cy’umufunzo, gikekwamo kanseri, cyacitse ku kibuno kubera guhora ahicaje. Avugana n’itangazamakuru kuri iki kibazo, ku wa 10 Kamena uyu mwaka, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyarusange ku wa 10 Kamena uyu mwaka, yemeye ko umurenge uzamufasha, asobanura ko “yakwivuza ku mafaranga yaba asigaranye, umurenge ukazayamusubiza”. Byari byaje nk’igisubizo ku maganya y’Udahemuka ngo “Barantereranye pe! Nta bufasha bw’umuryango. Kuki batangenera inkunga y’ingoboka na mitiweli?” Yari ataramenya icyiciro cy’ubudehe azashyirwamo.

Yaba yarazize itangazamakuru!

Ngo kubera ububabare, yagendeye ku cyizere yahawe n’ubu buyobozi, maze ajya kwivuza I Kabgayi aho amaze kugeramo umwenda w’ibihumbi hafi 60. Nyamara ubutumwa bugufi amaze iminsi anyuza kuri telefoni igendanwa bugaragaza ko ibintu byahindutse. “Muraho amahoro! Nitwa Udahemuka Bernardin, ndi umuntu wamugaye ugendera mu kagare. Twaganiriye mwadusuye mu majyepfo… Uzi ko ku murenge bari bambwiye ngo nivuze bazansubiza, banambwiye ko mitiweli yanjye yasohotse mu cyiciro cya mbere (1). Ariko natangajwe n’uko ku wa mbere noherejeyo mushiki wanjye bamubwira ko nta cyo bamarira. Na mitiweri natanze barayanze…”

Mushiki we yari yatumye ku murenge yaba yarahahuriye n’akaga k’amagambo mabi, nk’uko ababyiyumviye babihurizaho n’ubu butumwa bwo kuri telefoni. Ngo “none ba banyamakuru nabarezeho ntacyo baramarira? Ngo nzagurishe isambu nirwaneho. Ubu koko mu myaka irindwi n’igice maze ndwaye, haba hasigaye iki?”. Umwe mu baturage biyumviye amagambo y’abanyamabanga b’umurenge n’akagari ka Musongati, Udahemuka avukamo, yemeza ko kuvugana n’itangazamakuru byabaye icyaha, dore ko habaye no guperereza uwavuze aho Udahemuka atuye. Kuvugana n’itangazamakuru byabaye ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS wagiranaga ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi ku wa 10 kamena 2016 muri uyu murenge wa Nyarusange nyine avukamo. Icyo we nk’abandi baturage benshi baganiriye n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’uwo murenge.

Curuza tugutere inkunga!

Mu bitaro by’i Kabgayi, Udahemuka yagishije inama umwe mu badogiteri, amubwira ko yashaka umuntu wamugeza kuri Meya wa Muhanga kugira ngo amuhe icyangombwa cy’ubumuga. Meya ubwe yamushyikiriie Visi meya ushinzwe imibereho myiza. “Icyiciro cy’ubudehe cyo ntigishobora guhinduka…kora umushinga, wenda wo gucuruza, uze tugutere inkunga”. Ibi bisubizo ngo nubwo bidasubiza ibyifuzo bye byo “kwishyurirwa mitiweli no gufashwa kwishyura ideni ryo kwa muganga” ngo bipfa kuruta ibyaturutse ku murenge. Niba na byo ngo bitaratewe n’indamutso yakirijwe ngo “ni wowe ngo wareze ubuyobozi?”
Mu nyandiko, yo ku wa 07 Nyakanga, yiswe “Nyarusange: Aho aba mu kagare kubera ubumuga, aracyasabwa mitiweli”, http://paxpress.rw/amakuru/imibereh...PaxPress, nk’umuyoboro w’itangazamakuru ryimakaza amahoro, yagaragaje ububabare n’ibyifuzo by’Udahemuka, n’inkunga n’ubushake by’ubuyobozi bw’umurenge mu kumukura mu kangaratete.

Sehene Ruvugiro


Tanga igitecyerezo

Who are you?