Yashyizweho kuri 23 October, 2017 | 12:44

Ibitabo by’irangamimerere byangijwe n’intambara y’abacengezi bitera imbogamizi mu mitangire ya serivisi

Bamwe mu batuye mu Majyaruguru y’u Rwanda babangamiwe no kuba hari serivisi bakenera ntibazihabwe. Intandaro ni icyangombwa basabwa cyerekana ko bashyingiranywe, kikaba kitabasha kuboneka kuko ibitabo by’irangamimerere byahiriye mu biro by’ibyahoze byitwa komini, byatwitswe n’abacengezi.

Intambara y’Abacengezi yabaye mu Majyaruguru y’u Rwanda ahagana mu 1997-2001, yangirije byinshi birimo n’ibitabo by’irangamimerere byatwitswe. Ibi byatumye kuri ubu, abari barashyingiranywe mbere y’iyo ntambara, nta cyangombwa na kimwe babasha kubona kibyemeza, mu gihe nyamara hari serivise bahabwa ari uko babanje kucyerekana.

Gatanazi Ferdinand wo mu mudugudu wa Bugarama, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo. Yasezeranye mu mwaka w’1977, n’umugore we babana kugeza n’uyu munsi, mu gihe yari agiye gusaba ibyangombwa by’ubutaka, bamusaba icyangombwa cy’uko yashyingiranywe, arakibura, kuko aho yari kugikura hari mu hatwitswe n’abacengezi.
Ku Murenge bamwohereje mu rukiko, yishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 frw), mu gutanga ikirego yifashisha ikoranabuhanga ryo gutanga ikirego binyuze kuri e-mail, abifashwamo n’umukozi wa MAJ (Maison d’acces a la justice) ku Karere ka Rulindo, wanakoresheje e-mail ye.
Gatanazi yategereje ko ahamagarwa ngo ajye kuburana araheba, agiye ku Karere asanga umukozi wa MAJ wamufashije baramuhinduye, biramuyobera ahitamo kuba abyihoreye, ngo icyizere cyonyine afite ni uko yabitse agapapuro k’ubwishyu (borudero ya banki) yishyuriyeho ayo magarama y’urubanza, kugeza ubu nta cyangombwa cy’ubutaka afite.

Amagarama y’urubanza abera bamwe inzitizi

Muhayimana Karoli ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70, atangaza ko yashyingiye mushiki we Mariyana mu 1980. Uyu Mariyana yari atuye i Gicumbi mbere y’uko umugabo amusiga akajya gushaka undi mugore.
Mariyana yaje gushaka kwimukira mu Mutara, agabanya abana be isambu, isigaye arayigurisha. Mu gihe cyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka, uwo baguze amusaba icyangombwa cy’uko yasezeranye kigaragaza ko ariwe wari umugore mukuru. Mariyana yagarutse iwabo gushaka icyangombwa, ku Murenge bamwohereza mu rukiko, ariko abura amafaranga yo kwishyura amagarama y’urubanza.
Musaza we Karoli amugira inama yo kugenda akumvikana n’uwo baguze bakaba babisubitse, kugeza igihe iki kibazo kizaba cyakemutse. Karoli aravuga ati “Na komini yari irinzwe n’abapolisi ntiyabashije kurinda ibi bitabo, ubu twe baradusaba ibi byangombwa babona twabivana he?”

Aba baturage batangaza ko iki kibazo cyavuzwe cyane, kikagera no ku buyobozi bw’Intara, nyamara ngo nta cyakozwe. Bakaba basanga Leta yareba uko ikemura iki kibazo itabasabye kujya mu nkiko, kuko n’amagarama y’urubanza ubwayo ari imbogamizi ikomeye, bityo bakaba batabasha guhabwa izo serivisi zindi kandi baba bazikeneye. Ngo hari n’abajya mu rukiko, bakaburana bagatsindwa kubera ko baba batabonye ibimenyetso bihagije, bityo urukiko rukabategeka kwongera gusezerana. Aba baturage bakaba basanga bidakwiye gusezerana kabiri, ngo kuko hari n’aho ushobora gusanga umwe mu bari barasezeranye atakiriho, cyangwa batakibana.

Madamu Kayisire Drocella umwanditsi w’irangamimerere mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, atangaza ko iki kibazo cyagaragaye mu duce dutandukanye tw’igihugu atari bo bonyine bagifite. Akomeza avuga ko iyo inyandiko y’irangamimerere itabonetse, icyo itegeko riteganya ari ukugana inzira y’inkiko, arizo zonyine zifite ububasha bwo gufata umwanzuro ureba irangamimerere.

Mukase Francine Andrew


Tanga igitecyerezo

Who are you?