Yashyizweho kuri 9 August, 2017 | 18:10

Cyeru: Kutagira amazi meza bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera baravugako kutagira amazi meza bibangamiye imibereho yabo n’iterambere ryabo muri rusange. Umwanya munini bagakoresheje mu mirimo ibateza imbere bawuta bajya gushaka amazi bakoresha mu rugo.

Baramporanye Leonidas, umwe mu baturage bo mu murenge wa Cyeru, avuga ko hari ingaruka nyinshi zibageraho zirimo gukora ingendo ndende bajya kuvoma mu bishanga bitewe no kutabona amazi hafi. Ngo hari abakoresha nibura amasaha 6 kugirango babone amazi. Ati“Ku buzima bw’abantu harimo ingaruka nyinshi cyane, ibuni(Ijerekani) ni amafaranga 100 kandi ni menshi ku muturage. Umugore yakabaye abyuka ajya guca imigozi, umugabo akajya guhinga ‘ku bataragira abana bajya kuvoma’ ni izindi nyungu bakabonye zo guteza imbere urugo rwabo, ariko bakamara amasaha 5-6 bagiye gushaka amazi.”

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko kandi ko nta mugezi n’umwe wa kizungu cyangwa se robine(robinet) bagira mu murenge wose, bakura amazi ku masooko ya kera, harimo isooko ya Nyabyiyoni, na Nyabirembe nazo zidatunganyijwe, zikazana amazi y’ibitonyanga. Manishimwe Patrick ati “Ino aha dutuye nta mugezi numwe wa Kizungu uhari. Ni imigezi ya gakondo gusa ihari. Niyo bakimara kuvoma usanga ahantu handuye ari habi.”Uwayezu Jean Bosco, we avugako n’amasoko ahari amazi aza ni make cyane. Ati“Ugasananga nk’ibibuni (Amajerikani) nka 5 bihari kugirango byuzure bisaba amasaha menshi cyane, ni ikibazo gikomeye, kuko bifata amasaha 4-5, ugasanga indi mirimo yagakozwe mu gitondo irapfuye.”

Ibi bituma bamwe mu baturage b’umurenge wa Cyeru bavugako kutagira amazi bibabangamiye bikomeye ubuzima bwabo kuko bibateza umwanda.
Manishimwe Patrick agira ati “Iyo amazi abuze umwanda uraza, ukabura ayo kunywa, koga, no gukaraba. Ese ubwo umwana aririrwa asa uko yiriwe abe ariko anarara urumva uwo mwana yabaho ate?Ni ikintu gikomeye!Kumanuka mu misozi dutuyemo tujya gushaka amazi mu mibande dukora ibilometero bigera muri bitandatu kugenda no kugaruka. Icyo dusaba ni uko baduha amazi.

Kubura amazi bihuzwa n’imiturire mibi

Ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage kwimuka aho batuye bakegerana n’ahazanyuzwa ibikorwaremezo, ariko abaturage ntibemeranywa nabwo bavuga ko batava imusozi batuye ngo bajye mu manegeka. Uyu ni Nizeyimana Theogene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru. Ati“Turakangurira abaturage bigire hafi aho ibikorwaremezo bishobora kubageraho ku buryo bwihuse.Kuko nubwo tuzubaka umuyoboro w’amazi uva muri ya soko bavugaga, kugirango tuzawurize imisozi 4-5 bizagorana cyane.”

Bamwe mu baturage bavugako bigoye kwimuka n’ibibanza bihenze. Baramporanye Leonidas ati “Amazi ari mu gishanga kandi si ku mudugudu, abaturage bari mu mudugudu hejuru.None ni gute abaturage bajya gutura mu gishanga kandi ari mu manegeka, habujijwe?ni ikibazo gikomeye, badukorera ubuvugizi, bakatubakira ibigega I musozi bakazamura amazi, kuko tuvoma imiferege, ibinamba, n’ahandi.”
Mugenzi we Maniragaba Jean Baptiste nawe yungamo ko “Ibibanza ino aha birahenze. Ikibanza cya hano metero 30 kuri 25 ni ibihumbi 200, ariko kugirango ugurishe aho utuye uyabone ntabwo bishoboka bitewe nuko hahenze. Kandi kujya guturana n’abandi mudasanganywe nabyo ntibyoroshye.”

Ubuyobozi bw’umurenge bukomeza buvuga ko icyo kibazo bakizi kandi nubwo hari imbogamizi z’imiterere y’akarere ndetse n’ubushobozi, icyo kibazo kiri no muri gahunda y’iteganyabikorwa ry’umwaka utaha ndetse no mu myaka 5 iri imbere, ku buryo bazahera ku gutunganya amasooko y’amazi ahari kuko ariyo atanga amazi ku buryo bwihuse. Iki kandi ngo ni uko kubufatanye n’izindi nzego bazakomeza gushaka uburyo bwo kugikemura ku buryo burambye bakegereza amazi abaturage.
Nizeyimana ati, “Mu iteganyabikorwa ry’umwaka utaha no mumyaka 5 iri imbere bakigarutseho, ariko bashyize imbere, twagitanze nk’ikibazo cya mbere cyiri muri uyu murenge , ayo masooko niyo tuzaheraho dusana kuko atanga amazi byihuse. Ikibazo cyo cyirahari turakizi tuzakomeza dushaka uko twagikemura kandi biri vuba.”

Gusa nubwo ubuyozozi buvuga ko hari icyo buri guteganya gukora hari aho abaturage bavugako bwirengagiza ibyo bakeneye. Maniragaba Jean Baptiste ati, “Ibi duhora tubisaba ntibagire icyo babikoraho. Nta kintu kitakorwa usibye wenda ubuyobozi ku byirengagiza.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyeru buvuga kandi ko akarere ka Burera kageze ku gipimo cya 80% mu kugira amazi meza.

B. R


Tanga igitecyerezo

Who are you?