Yashyizweho kuri 21 June, 2016 | 08:02

Abayobozi badakora neza barasabirwa “icyemezo cy’umugayo”

Hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Nyagatare, abaturage bakomeje kwinubira bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batubahiriza inshingano batorewe zo kwita ku bibazo by’abaturage babatoye batarinze gusiragira. Basaba ko hashyirwaho “icyemezo cy’umugayo” kuko byatuma bubahiriza inshingano zabo.

Bamwe mu baturage batuye i Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba bemeza ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje kutubahiriza ibyo biyemeje ubwo biyamamazaga, bagasaba ko bajya babihanirwa, bakabigayirwa cyangwa bagasezererwa bidatinze aho kudindiza iterambere. Basabira n’abakora neza kubishimirwa.

Vunabandi M. Peter utuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kugaya imikorere hatangwa icyemezo cy’umugayo cyanditse, kuko byabera abandi urugero bigatuma abayobozi batazi indangagaciro z’imiyoborere myiza bazimenya. Agira ati “Bamwe mu bagize inzego z’ibanze bagirirwa icyizere bagatorwa n’abaturage, ariko kubera kutamenya imiyoborere myiza icyo ari cyo, ugasanga batita ku kazi batorewe ko kwita no gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko babivugaga biyamamaza.”

Yunganirwa na Mukarugambwa Nadine, wo mu murenge wa Rukomo, uvuga ko “asanga icyo cyemezo cyatuma hari igihinduka kuko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagihawe bakora neza kurushaho kubera gutinya kugawa.” Cyakora, umuyobozi w’umurenge wa Tabagwe, Akasigwe Eric, avuga ko ahawe icyemezo cy’umugayo yaba agifatanije n’abaturage ayobora kuko kitaba ari icye gusa kuko baba babigizemo uruhare.

“Ntitwakwirengera umugayo w’umuyobozi”

Undi muturage wo mu murenge wa Mimuli, we siko abibona. Avuga ko abaturage batakwirengera amakosa y’umuyobozi, agira ati “turamutse twambitswe umugayo byaba bitewe no kugira abagize komite nyobozi mbi, kuko usanga bita ku nyungu zabo kurusha iz’abaturage bayoboye (…) Byakwitirirwa umuyobozi w’umudugudu, akagali cyangwa umurenge ariko ntibyitirirwe abaturage. ”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, busaba ko abayobozi mu mirenge bakwiye kwita ku nshingano zabo bagakorana n’abaturage hagamijwe kuzamura iterambere ryabo, iyo ikaba ariyo gahunda Akarere kihaye mu rwego rwo gutera imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, agira ati “ubufatanye ni ngombwa hagati y’abaturage n’abayobozi kugira ngo iterambere rigerweho, kandi dufite icyizere ko tuzabigereho kuko turi mu nzira nziza, kuko abaturage bamaze kubishyira mu myumvire yabo.”

Kagaba Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?