Yashyizweho kuri 5 April, 2016 | 11:04

Abarimu ntibigisha uko bikwiye kubera kubura ibikoresho

Imfashanyigisho zitaragezwa ku bigo, ingwa nke, ni ibibazo byugarijwe bamwe mu barezi kandi bigira ingaruka ku myigishirize. Basaba ko mbere y’uko politiki runaka cyangwa icyemezo kigira ingaruka ku burezi gifatwa ngo gishyirwe mu bikorwa, hajya habaho kwitegura bihagije. Naho ubundi ngo abarimu n’abanyeshuri bose barahakubitikira.

Hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ amashuri mu karere ka Gakenke bavuga ko muri uku kwezi gushize bigisha nta bitabo bagomba kwifashisha byari byagera ku bigo by’ amashuri.Umwe muri aba bayobozi wo mu karere ka Gakenke utifuza ko amazina ye agaragara avuga ko uku kutagira ibitabo byaba iby’ umunyeshuri ndetse n’ iby’abarimu bituma batigisha neza uko bikwiye.Agira ati “imwe mu mbogamizi dufite muri iki gihe nuko nta bitabo bijyanye n’ iyi nteganyanyigisho nshya dufite.

Kugeza ubu abarimu bari gukoresha imfashanyigisho (Syllabus ) twahawe na REB bakatubwira ko ibitabo bitaraboneka ngo hakiri ibyo bari gukosoramo”Aba bayobozi b’ ibigo by’ amashuri bavuga ko iyo urebye imyigishirize muri iki gihe ibitabo bitarabageraho itanoze bagasaba inzego z’ ibishinzwe ko bakora ibishoboka byose ibi bitabo kimwe n’ izindi mfashanyigisho zikenewe bikaboneka vuba.Ngo uretse ibitabo kandi hari n’ibigo bimwe na bimwe by’ amashuri bidafite ingwa zo kwandikisha Kwigisha kuri bimwe mu bigo by’ amashuri muri aka karere ngo ni ukwirwanaho kwa mwarimu. bamwe muri bo bagira bati “Hari ubwo uba ufite nk’ ingwa nke twari twasaguye umwaka ushize akaba arizo dukoresha , ariko nazo ubu zarashize.Hari nigihe bigutera isoni kwirirwa imbere y’ abana ntacyo wanditse ugahitamo kujya kwigurira ingwa ku mafaranga yawe.”Iki kibazo cyo kutagira ingwa ku bigo by’ amashuri ngo giterwa nuko uburyo bwo kugura ingwa bwakoreshwaga bwahindutse.Mbere ngo ikigo cyahabwaga ubushobozi bwo kugura ingwa binyuze mu mafaranga bagenerwaga (capitation grants)ariko kuri ubu siko bimeze kubera ko ngo isoko ryo kugura ingwa risigaye ritangwa na REB ariko kugeza ubu zikaba zitaraboneka.

REB ivuga ko ba rwiyemezamirimo batangiye kugeza ingwa ku bigo

Mu kiganiro umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Bwana GASANA Ismael Janvier yagiranye n’ ikinyamakuru PAX avuga ko ingwa zitagereye igihe ku mashuri koko kubera inzira z’amasoko , ariko agahamya ko bitatinze cyane kuko nyuma y’ icyumweru kimwe amashuri atangiye ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko yo kugemura ingwa ku bigo bari batangiye kuzitanga. Umuyobozi wa REB akomeza avuga ko niba hari uturere ingwa zaba zitarageramo byaba byaratewe n’ uburangare bw’ utwo turere bwo kudatumiza ingwa kuri ba rwiyemezamirimo bahawe.

Gasana asobanura ko REB atariyo igurira ingwa ibigo by’ amasuri , ahubwo ko icyo yakoze ari ugushaka ba rwiyemezamirimo bajya bagemurira ingwa ibigo , ariko ikigamijwe cy’ ibanze ari ugukoresha ingwa zikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa imbere mu Rwanda no kwanga gukomeza gusohora amafaranga hanze y’ igihugu.Gasana agira ati “icyo twakoze ni ukubwira uturere aho tugomba kujya tugurira izo ngwa zikorerwa mu Rwanda, ubwo rero uturere tutarakora komande (commande ) nitwo dufite ibibazo.
Muhanga ho rwiyemezamirimo bamutumye izo mu Rwanda azana izo muri Kenya
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga SEBASHI Claude avuga ko rwiyemezamirimo yazanye ingwa , ariko bagasanga zitandika neza .Ndeste ngo basanze izo ngwa yazanye ari zanditseho Made In Kenya bisobanuye ko zakorewe muri Kenya aho kuzana izakorewe mu Rwanda nkuko REB ibyifuza.Kugeza ubu ngo izo ngwa ntibigeze bazikoresha zikaba zirunze mu bubiko bw’ ibigo , aho bategereje ko rwiyemezamirimo azazana izindi zo kuzigurana.Ikindi kandi ngo amasezerano ya REB nab a rwiyemezamirimo avuga ko mbere yuko batanga izo ngwa mu turere bagomba no kugaragaza icyangombwa cy’ ubuziranenge gitangwa n’ikigo cy’ igihugu cy’ubuziranenge RSB (Rwanda standard board).Uyu rwiyemezamirimo watsindiye kugemura ingwa mu karere ka Muhanga rero kugeza nubu akaba icyo cya ngombwa atarakizana.Gusa Claude SEBASHI umuyobozi w’ uburezi mu karere ka Muhanga avuga ko nta kibazo cy’ ingwa abarimu bo muri ako karere bigeze bagira kuko bari bakizifite mu bubiko , bityo akaba ari zo bakoresha kugeza nubu.
Uretse n’ibyo kandi hari n’ikibazo cy’ibitabo. Bwana GASANA Janvier avuga ko kugeza ubu bagitunganya neza ibitabo kuko nabyo baba baratanze isoko ku masosiyete abifitiye ubushobozi bwo kubikora.Iyo bamaze kubikora rero ngo habaho itsinda ryashyizweho na REB riba rigomba kubanza kubisuzuma haba mu myandikire n’ ibindi , byamara gukosorwa akaba aribwo byoherezwa mu mashuri nta nenge bifite.Gusa umuyobozi wa REB avuga ko kubera integanyanyigisho nshya iri mu mashuri kuri ubu , REB yahaye abarimu inyoborabarezi (syllabus ) baba bifashishije mu kwigisha kuburyo bagombye kuba nta mbogamizi bafite.Gusa nubwo avuga ko ibitabo mu mashuri bizaboneka mu gihe cya vuba ,uyu muyobozi wa REB yirinda kugira igihe runaka atangaza bizabonekeraho.

Umuhire Valentin


Tanga igitecyerezo

Who are you?