Yashyizweho kuri 12 January, 2018 | 09:06

Abanyeshuri barishimira ko buruse ibagereraho igihe

Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda baratangaza ko bashimishijwe n’ uburyo babona amafaranga abatunga bitabanje gutinda. Ibi babitangaje nyuma y’ uko mbere abigaga muri ayo mashuri bayabonaga babanje kwiyuha akuya ku buryo bamwe bamaraga n’ umwaka batarayabona.

Abanyeshuri batandukanye hirya no hino mu mashuri barishimye kandi bafite akanyamuneza. Bagaragaje impamvu yabateye ibyishimo bidasanzwe. Ubwo baganiraga n’ itangazamakuru bagaragajeko ibi byose babitewe no kubona amafaranga neza kandi ku gihebityo rero bikabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Twizeyimana Celestin yiga muri kaminuza y’ u Rwanda muri koleje y’ ubumenyi n’ ikoranayuhanga( College of Science and Technology CST). Yagize ati” Ndishimye cyane. Ubu nabonye amafaranga ya buruse kuwa 04 Mutarama 2018, mbona ibihumbi mirongo itanu by’ amezi abiri (Mutarama na Gashyantare). Rwose ubu meze neza nta kibazo.”

Uwamahoro Grace wiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho muri koleji ya bizinesi n’ ubukungu(College of Business and Economics CBE) yagaragaje uburyo uku kwihuta kw’ amafaranga bimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi. Yagize ati” Aya mafaranfga aza mu ntangiriro z’ ukwezi aramfasha. Atuma nkora imibare hakiri kare kandi nkiga ntahangayitse cyane. Nk’ubu ngitangira mu kwezi k’ Ukwakira bampa amafaranga y’ amezi atatu ibihumbi mirongwirindwi na bitanu(75000 Frs) bituma nkemura ibibazo by’ icumbi ngitangira umwaka wa gatatu.”

Banki y’ u Rwanda itsura amajyambere(BRD) yazanye impinduka

Nyuma y’ uko banki y’u Rwanda itsura amajyambere( BRD) yagiranye amasezerano na Minisitiri w’uburezi , uwari minisititi w’uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba yasobanuye ko inshingano zo gutanga no kugaruza inguzanyo y’abanyeshuri biga muri kaminuza, ziri mu maboko ya BRD zitakiri iz’Urwego rushinzwe uburezi(REB) mu kwezi k’ Ukwakira 2015, kandi ko biteze impinduka mu mitangire y’ ayo mafaranga abanyeshuri bakayabona ku buryo bwihuse. Yagize ati ”Inshingano twe dusigaranye ni iyo kugena abagomba guhabwa iyo nguzanyo, naho ibyo gucunga aya mafaranga, kuyatanga no kuyakurikirana akagaruzwa mu isanduku ya Leta, biri mu nshingano z’iki kigo cy’imari kibifitiye ububasha ndetse no kumenya ko abagenerwabikorwa bayabona uko bikwiye”.

Impamvu Leta yahaye abikorera izi nshingano, nk’uko Ministiri w’Uburezi yabitangaje, ngo ni ukugira ngo amafaranga y’inguzanyo azajye ahita agaruzwa, ahabwe abandi banyeshuri bashya batangira kwiga muri kaminuza ndetse banakureho burundu ikibazo cyo gutinda kw’ ayo mafaranga”.

Ku rundi ruhande, uwari Umuyobozi wa BRD Alexis Kanyankore yijeje ko iyi nguzanyo itazongera gutinda kugera ku bo igenewe ari nabyo abanyeshuri bishimira kugeza uyu munsi.Yagize ati “Itegeko rinaduha uburenganzira bwo gukurikirana umuntu kugeza aho akorera, haba mu kigo cya Leta, icyigenga n’icy’umuntu ku giti cye; mbese apfa kuba afite ikintu kimwinjiriza kandi n’ abanyeshuri bazajya bayabona byihuse bidaciye mu nzira ndende”.

Ni nyuma y’uko iki kibazo cyari cyarafashe indi ntera abanyeshuri bagahora binubira itinda ry’ aya mafaranga abatunga bita (buruse) kikagera no kuri perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame ubwo Minisiteri y’ uburezi yari iyobowe na Prof. Silas Lwakabamba. Mu kwezi kwa Mata 2015, perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe uhereye kuri Minisiteri y’ uburezi gukurikirana iki kibazo.

Nubwo bamwe bishimira ko abagereraho kugihe ariko ngo nta byera ngo de. Hari abo igihe abandi bayabonye batayabonera rimwe n’abandi, agatinda kandi ntibamenye impamvu. Umwe mu babyeyi ufite umwana wiga muri Koleji ya Nyagatare ati” nk’ubu uwanjye yabaye ansabye kumuha ibihumbi cumi na bitanu(15 000 Frw) ngo abandi barayabonye we ntiyayabona.”

Munyaneza Emmanuel


Tanga igitecyerezo

Who are you?