Yashyizweho kuri 12 March, 2018 | 08:16

Abagore baracyafite imbogamizi mu gukoresha interineti

Umubare mutoya w’abagore bashyira ubutumwa kuri interineti, kutagera kuri interineti, kwitinya, guhungabanywa ku bagore bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bibazo bicyugarije umugore n’ikoranabuhanga rya interineti.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ambasade ya Suwede mu Rwanda yakusanyije amwe mu makuru n’imibare igaragaza uko abagore kuri interineti bahagaze. Urugero ku isi yose, mu bantu 10 bandika ku rubuga rwa Wikipedia, umwe muri bo ni umugore, na ho inkuru zandikwa ku bagabo muri uru rubuga zikubye inshuro enye izandikwa ku bagore, nk’uko ambasade y’Ubusuwisi mu Rwanda yabigaragaje muri gahunda yiswe Wiki Gap. Umubare w’abagore bandika kuri Wikipedia ndetse n’inkuru zibandikwaho ugabanuka cyane muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.

Jenny Ohlsson ambasaderi wa Suwede mu Rwanda avuga ko hakiri imbogamizi nyinshi zituma umubare w’abagore bakoresha interineti uba muto ku isi muri rusange,Jenny avuga ko igisubizo kitari gusa mu gushishikariza abagore kwandika kuri interineti, ngo ahubwo ni ikibazo kizacyemuka hashize igihe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye. Ati “nk’urugero u Rwanda rurayoboye mu kugira umubare munini w’abagore mu nteko. Hari ahandi bafite umubare muto cyane mu nteko, mu biro bitandukanye, badahabwa agaciro, hakiyongeraho ko ntawubandikaho, ntawubumva, haracyari byinshi byo gukora kugira ngo ibi bikemuke.”

Wiki Gap ifite intego yo gusiga hari byinshi byo gusoma ku bagore b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange, ku buryo bazaba urugero ku bana babyiruka, nk’uburyo bwo gusiba icyuho cy’ubuke bw’abagore kikigaragara muri segiteri zitandukanye.

Sangwa Sylvie ukora mu kigo cy’ikoranabuhanga akaba n’uharanira uburenganzira bw’abagore avuga ko Leta y’u Rwanda yakoze byinshi kugira ngo ikoranabuhanga ribashe kugera kuri buri Munyarwanda, ariko haracyari byinshi byo gukora kugira ngo umugore yibonemo birushijejo.Ati “ubu nonaha turi kureba abagore bo mu mujyi bafite smart phone babasha kugera ku ikoranabuhanga, ariko se wa wundi wo mu cyaro ujya guhinga mu gitondo agataha nimugoroba?”

Sangwa avuga ko koko kuri ubu Murandasi igera mu duce twose tw’igihugu, ndetse n’ibigo by’koranabuhanga bigaragara mu turere twose, ngo ariko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo umugore yisangemo. Ati “nk’ibigo by’ikoranabuhanga bikingura saa mbiri za mugitondo bigafunga saa kumi n’imwe, igihe umugore wo mu cyaro aba akikutse imirimo. Ikindi ibyinshi biherereye ku turere ku buryo bisaba urugendo rurerure kugira ngo umuntu agereyo, umwanya abagore badakunda kubona.” Avuga ko mu gusiba iki cyuho kandi hakagombye kongerwa ibyo abagore b’ingeri zitandukanye bashyira kuri interineti, kugira ngo n’ababasha kugeraho bayibyaze umusaruro.

Uwamariya Olive we avuga ko hari abagore batinyuka gukoresha interineti ariko bagahura n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ikoranabuhanga, benshi bagahitamo kubireka.“Mfite ingero nyinshi cyane kuko nkoresha interineti mu buryo buhoraho yaba ari twitter, Facebook, whatsapp, cyangwa se kwandika kuri web zitandukanye no mu binyamakuru. Inshuro nyinshi iyo nanditse ku ihohoterwa rikorerwa abagore abantu baranyataka ku giti cyanjye aho kwita ku bitekerezo.”

Uwamariya agaruka ku kuba abantu bita cyane ku byo umugore yambaye n’uwo ari we aho kwita ku mpamvu ari aho n’ibitekerezo atanga.Ati “Bisaba ko uba ufite kwihangana, niba hari ibyo ushaka kuganiriza abantu ukabanza kwibwira ko bitazanyura bose, icyangombwa ari ugutanga ubutumwa.”
Uwamariya yemeza ko ihohoterwa rikorerwa abagore kuri interineti ari na ryo ribakorerwa mu buzima busanzwe.“icyo dukwiye gukora ni ugukomeza gukora ubukangurambaga tukerekana ko umugabo n’umugore bafite uburenganzira bungana yaba ari mu gutanga ibitekerezo no mu mategeko. Ni n’ahacu kudahishira ababikoze kuko hari politiki nziza n’amategeko biturengera.”

Umutoni Jane umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko abagore bamaze kugira ibyo bageraho bakagombye kwandikwaho maze bakabera urugero abana bakiri inyuma.

Umutoni avuga ko kugeza ubu 33% by’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ari abagore, muri bo abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ni bake cyane ugereranyije n’abahungu.Kuri we ngo izi ni ingaruka zo kutabona ingero nziza za bamwe mu babashije kubigeraho.
Avuga ko abagore ari bakwiye gufata iya mbere mu kwandika ku mateka n’ibikorwa bya bagenzi babo kuko ari bo babizi bakanabyumva neza.Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore hamwe na ambasade y’Abasuwisi, abakobwa n’abagore bagera kuri 30 banditse inkuru kuri Wikipedia ku Banyanyarwandakazi bagaragaje ibikorwa by’akataraboneka, igikorwa bemeje ko bazakomeza kugeza igihe iki cyuho kizasibama.

Dushimimana Marie Anne


Tanga igitecyerezo

Who are you?